Perezida Paul Kagame yitabiriye irahira rya Brice Oligui Nguema

Perezida Paul kagame yitabiriye Umuhango W’Irahira rya Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu n’amjwi 90.35%.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Vilage Urugwiro bibinyujije kurukuta rwa X byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yitabiriye uyu muhango wirahira rya Perezida Brice Oligui Nguema ku wa Gatandatu tariki 03, Gicurasi 2025.

Perezida Brice Oligui Nguema urahirira kuyobora iki gihugu uyu munsi tariki 03, Gicurasi 2025 agiye kukiyobora mu gihe cy’imyaka irindwi (7), nyuma y’uko yari amaze amezi 20 ari Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, nyuma ya Coup d’état yavanyeho Perezida Ali Bongo ku itariki 30 Kanama 2023.

Mu majwi yavuye mu Banya-Gabon baba mu mahanga (diaspora), Brice Clotaire Oligui Nguema yatsinze ku kigero cya 93%, mu gihe Alain Claude Bilie-By-Nze waje ku mwanya wa kabiri muri ayo matora we yabonye amajwi 3%, naho abandi bakandida batandatu nabo bari bahanganye na Brice Oligui Nguema nta n’umwe warengeje 1%.

Perezida Brice Oligui Nguema w’imyaka 50, agiye kuyobora iki gihugu, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo n’umuryango we wari umaze imyaka isaga 60 ku butegetsi. Atsinze ayo matora yari ahanganyemo n’abakandida barindwi harimo Alain Claude Bilie-by-Nze, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Gabon mu gihe cy’ubutegetsi bwa Bongo.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *