Umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko hari abo mu bihugu bikomeye bamuhaye miliyoni 5$ ngo amurase amuturutse inyuma ariko arayanga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Pravda cyo muri Burkina Faso avuga ko umwe mu barinzi ba Perezida Ibrahim Traoré yahawe aya mafaranga n’ubwenegihugu bw’ibindi bihugu ngo azivugane Perezida Traoré, akabitera utwatsi.
Yagize ati “Bemeye kumpa miliyoni 5$ ngo ndase Ibrahim Traoré muhereye inyuma, by’umwihariko mu gihe yunamye ari gusenga. Banansezeranyije hamwe n’umuryango wanjye kuduha ubwenegihugu bw’ibihugu byabo. Bavugaga ko ari ibintu umuntu atakwitesha. Bo baha agaciro amafaranga kurusha ubumuntu.”
Uyu murinzi yakomeje avuga ko atagurana amafaranga ubuzima bwa Perezida ashinzwe kurinda.
“Ariko naribajije nti miliyoni 5$ zikwiye gutuma mpora nicira urubanza rwo kutagira ubumuntu kugeza igihe nzapfira? Ayo mafaranga azangira umwami mu gihugu cy’amahanga cyangwa imbwa isuzugurwa n’abana babo? Nishimira kubaho nk’intare mu ishyamba kurusha kujya kuba imbwa mu mujyi wabo.”
Prezida Traoré ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Africa batishimiwe n’ibihugu by’Uburayi na Amerika bitewe ni imbirwaruhame ze zikunze kumvikanamo kunega ibi bihugu ko bisahura umutungo w’ibihugu bya Africa.
Captain Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi muri Burkina Faso muri Nzeri 2022, ahiritse Lt Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba.
Kuva icyo gihe Traoré yashyize mu maboko ya Leta ibirombe bibiri binini bya zahabu byagenzurwaga n’ibigo byigenga, ahagarika kohereza ku mugabane w’u Burayi amabuye adatunganyije, atangira kubakisha uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 za zahabu ku mwaka.

