Nyuma ya Element Eleeeh na Kenny Sol bavugwa gusohoka muri 1:55 AM, Ross Kana ari mu nzira zo kujyana nabo mu gihe nta mpinduka zaba zikozwe mu mikoranire ngo amasezerano yubahirizwe.
Ibi biri mu byo uyu musore yabwiye IGIHE nyuma yo kubona ko ateguje indirimbo nshya yise ‘Molela’ ateganya gusohora, integuza yayo ikajya hanze ntaho igaragaza ko abarizwa muri 1:55 AM Ltd.
Ati “Njye ntabwo ndavayo, ariko iyo mbona ko hari ibyo ngomba kwikorera mu gihe bo batari kubibona nkanjye, ntabwo byambuza kubikora kuko n’ubundi mba ndi kubaka ibyanjye.”
Abajijwe niba gusohora integuza y’iyi ndirimbo hatariho ibirango bya 1:55 AM Ltd asanzwe abarizwamo bitaza gufatwa nko kwigumura, yavuze ko atari byo ahubwo bakwiye kumwegera bakamubaza impamvu yabikoze.
Ati “None se ubwo ibyo bagombaga gukora batabikoze nkabyikorera byaba ikibazo? Njye sindavayo nongere mbisubiremo ni abantu dukunze kuba turi kumwe kenshi, ni inshuti zanjye ntekereza ko dukomeje gukorana byaba ari byiza ariko mu gihe nabwo bitagenda uko nyine ubwo nta kundi, icy’ingenzi ni uko umuntu yakomeza gukora.”
Umwuka mubi hagati ya 1:55 AM Ltd na Ross Kana watangiye kumvikana ku ndirimbo ‘Mami’ yaherukaga gusohora. Icyo gihe byasabye ko aba ariwe wikorera amashusho yayo nyuma y’uko ayasabye ntayahabwe.
Icyakora icyo gihe yaba we cyangwa 1:55 AM Ltd bahisemo kuruca bararumira ntihagira uvuga kuri iki kibazo.
Ross Kana yiyongereye ku rutonde ruriho Element na Kenny Sol nabo bigaragara ko bari mu muryango usohoka muri iyi sosiyete bamazemo igihe.
Kuva yakwinjira muri 1:55 AM mu 2023, Ross Kana amaze gukora indirimbo eshatu zirimo Fou de toi, Sesa na Mami.
Ibi bibazo bikomeje kuzamuka mu gihe ku rundi ruhande ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd buherutse kwizeza impinduka kuva mu buyobozi n’abahanzi bakorana.
Source: Igihe