Aho bigeze Coach Gael na Producer Element bazakizwa n’urukiko

Tariki 3 Mutarama 2023, ni bwo Mugisha Robinson wamamaye nka Element yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu n’inzu y’ubucuruzi mu bya muzika ya 1: 55 AM ya Coach Gael nka ‘Producer’. Ni amasezerano agomba kuzarangira tariki 3 Mutarama 2026.

Iyi myaka yaranzwe no gushwana kwa hato na hato, ndetse mu itangazamakuru huzuye inkuru nyinshi zivuga kuri iyi ngingo. Kenny Mugarura uyobora 1: 55 AM aherutse kubwira InyaRwanda ko amasezerano yabo na Element agikomeje, kandi ko mu gihe yifuza gutandukana nabo biteguye kureba icyo amategeko avuga.

Element yinjiye muri 1: 55 AM afite indirimbo imwe- Yinjiyemo bigizwemo uruhare na Bruce Melodie waganirije Coach Gael amubwira ko akeneye Producer wihariye. Ni nawe wasabye Coach Gael ko bazana Kenny Sol muri Label.

Ni mu gihe Element ari we wasabye Coach Gael kwakira muri Label Ross Kana na Producer Kompressor. Bivuze ko Bruce Melodie yazanye abantu babiri muri Label, na Element azana abantu babiri muri Label.

Mu magambo macye, Coach Gael nta ruhare yagize mu kurambagiza abinjiza muri Label- Uretse Bruce Melodie yinjije nk’umuhanzi akaba n’umufatanyabikorwa muri Label ye, nyuma y’uko atumvikanye na The Ben.

Element yabanje gukorera muri studio ya Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja. Yaje gukoreramo indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Iyi studio yamwubakiye izina ku buryo yanageze muri 1:55 AM nk’umuproducer w’umuhanga.

Kopi y’amasezerano ye igaragaza ko yahisemo gusinya amasezerano nk’umufatanyabikorwa (Partner). Ibi bitandukanye, n’amasezerano yari afite muri Country Records, kuko ho yakoraga indirimbo, umuhanzi akishyura ‘studio’ hanyuma we agahabwa ijanisha ry’amafaranga ajyanye n’ayo bemeranyije.

Aya masezerano avuga ko Element yagombaga kwakira amafaranga y’indirimbo zose yakoze, hanyuma we agatanga ijanisha ku mafaranga y’iyo ndirimbo yakiriye. Yagombaga gufata 40%, hanyuma Label ya 1: 55 AM ikakira 60%, kandi ibi byose akabitangira raporo mu gihe kitarenze iminsi 15.

Bivuze ko mbere y’iminsi 15, yasabwaga gutanga urutonde rw’indirimbo yakoze, amafaranga yakiriye, hanyuma akabitangira ijanisha.

Umwe mu bakora muri 1: 55 AM, yagize at “ntiyigeze atanga raporo y’indirimbo yakoze ndetse n’amafaranga yishyuwe ku buryo harebwa n’ijanisha yatugombaga”.

Kugeza ubu Element yakoze indirimbo 38. Asobanura ko amafaranga yishyuwe ku ndirimbo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade, na The Ben, kugeza no ku zindi yagiye akora, ntiyigeze azitangira ubusobanuro, ndetse ngo anagaragaze amafaranga yinjije.

Aya masezerano ari kuri Paji esheshatu.

Amasezerano Element yasinye yavugaga ko agomba gukora indirimbo 7 mu kwezi, akanamara amasaha 48 muri studio. Ariko ngo ntiyigeze abyubahiriza nk’uko byari mu masezerano ahubwo aza kwica akazi nk’umufatanyabikorwa.

 Asobanura ko nka Label, icyo bagombaga Producer Element ari ukumushyiriraho ‘Studio’ yujuje ibisabwa byose, kumushakira amahirwe yo gukorera abahanzi batandukanye, ibikorwa byo kwamamaza n’ibindi.

Element yahawe agera kuri Miliyoni 20 Frw yifashishije mu bijyanye no kwimukira muri iyi ‘studio’, kugirango abashe kwiyitaho. ‘Studio’ kandi yashyizwemo ibikorwa birimo nka ‘Lap Top’ igezweho, ndetse banashyiramo ‘Software’ zigezweho.

Aya masezerano, asobanura neza ko ‘Element’ ari umufatanyabikorwa (Partner), ariko Label ikaba umukoresha, uba ukeneye raporo buri nyuma y’iminsi 15 no kugaragarizwa ibyinjijwe.

Amafaranga yishyuwe

Element akinjira muri iyi ‘Label’ yerekanye ko indirimbo imwe ayikorera Miliyoni 1 Frw. Ushingiye ku ijanisha, yafataga ibihumbi 400 Frw, ni mu gihe Label yagombaga gusigarana ibihumbi 600 Frw.

Aya masezerano kandi agaragaza ko Element yasinye nka ‘Brand’, aho asabwa kujya atanga 50% y’amafaranga yishyuwe.

Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko mu bitaramo Element yakoreye muri Uganda aho yishyuye ibihumbi 10$, ndetse akajya no mu Bwongereza ntiyigeze atanga ijanisha ry’amafaranga yasabwaga.

Mu ikorwa rya Album ‘Colorful Generation’, Element yishyuje Bruce Melodie Miliyoni 2 Frw kuri buri ndirimbo. Ni amafaranga yagiye atangwa na Label. Ku ndirimbo yakoreye Ross Kana na Kenny Sol, buri umwe yishyuraga Miliyoni 1.5 Frw.

Umwe mu bakora muri iriya Label, ati “Ibyo byose birahari. Ibimenyetso bigaragaza ko yishyuwe birahari.” Yanavuze ko mu masezerano bagiranye, harimo ivuga ko “Kuva mu myaka itatu dukorana twemerewe kureba mu nguni zose ze, amafaranga yinjije kuva dukorana.”

Ibi bisobanuye ko igihe baba bagiye mu rukiko, Label ya 1: 55 AM ifite uburenganzira bwo kwitabaza umunyamategeko wabo agasaba uburenganzira bwo kureba kuri Mobile Money ya Element, kuri Banki n’ahandi hashobora kuba haranyujijwe amafaranga ajyanye n’ayo yinjije mu gihe yamaze akorana n’iyi Label.

Imibare irerekana ko ukoze ijanisha ry’amafaranga, Element agomba kwishyura 1: 55 AM Miliyoni 151,200,000 Frw. Ni mu gihe we yasigarana Miliyoni 100,800,000 Frw.

Ubu imibare ihari igaragaza ko amaze gukora indirimbo 38, ukubye na Miliyoni 1 Frw ku ndirimbo imwe, bingana na Miliyoni 38 Frw. Atanze ijanisha rya 60% kuri Label ya 1: 55 Am, yabaha 22,800,000 Frw.

Mu nshingano za Producer, harimo kuba yiteguye gukora akazi mu gihe cyose akenewe muri 1:55 AM, nibura amasaha 48 mu gihe cy’ukwezi kumwe. Kwemera gukora indirimbo 7 mu gihe cy’ukwezi kumwe, kandi zirangiye ku buryo zisohoka.

Gushyira ikirango (Jingle) cya 1:55 AM mu ndirimbo, kandi kigashyirwa ahantu hose hari igihangano cyakorewe muri iyi Label. Yaba ari kuri ‘Affiche’ ziteguza indirimbo, ku mashusho y’indirimbo n’ibindi bijyanye no kumenyekanisha icyo gihangano.

Ku musozo w’aya masezerano, bavuga ko buri gihembwe bazajya bakora ibaruramari ku byinjijwe na Producer, hanyuma ibyo agombwa kwishyurwa bishyirwe kuri konti ye, hakuwemo amafaranga ya komisiyo.

Element habuzeho gato ngo yakwe izina (Element)yitiriwe muri Country Records nk’uko zimwe muri  labels zikomeye zagiye zita amazina aba Producer bajya kuvamo igihe kitageze, izina bakaryakwa.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *