Abahanzi barimo Nel Ngabo, Alyn Sano n’abandi bavuguruye indirimbo ‘Ye Ayee’ mu guha icyubahiro Buravan

Abaririmbyi b’Abanyarwanda barimo Nel Ngabo, Alyn Sano, Impakanizi na Boukuru, basohoye amashusho mashya y’indirimbo ‘Ye Ayee’ basubiyemo mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan, witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 30 Mata 2025, anyura mu bihe bitandukanye byaranze igitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024. Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Buravan, kimwe mu byamamare byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Iyi ndirimbo yakoranywe ubuhanga aho aba bahanzi bavanzemo ubuhanga bwabo n’ubutumwa bwimbitse, ariko ikanagaragaramo ijwi ry’umwimerere rya Buravan, wakunzwe cyane mu gihe yari akiri muzima. Yari iri kuri album ye yamenyekanye cyane yise ‘Twaje’.

YB Foundation, umuryango washinzwe mu rwego rwo gukomeza umurage wa Buravan, ni wo wasohoye iyi ndirimbo. Watangaje ko igikorwa cyo kuyivugurura cyari kigamije “kutwibutsa uburyo twakunze Buravan kuva ku ntangiriro y’urugendo rwe mu muziki, no gukomeza kumwibukira ku bikorwa bye by’ingenzi.” Iyi ndirimbo ‘Ye Ayee’, ifite iminota 3 n’isegonda

Kuba aba bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo, ni igikorwa cyuje ishimwe n’ubwuzuzanye. Bigaragaza ko Buravan atari umuhanzi wanyuze ku rubyiniro gusa, ahubwo yari umuntu wahuje benshi, wabareze mu muziki cyangwa wababereye icyitegererezo. Guhuza amajwi yabo muri Ye Ayee byabaye nko gusubiza Buravan ku rubyiniro.

Ni ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwe bwagize impinduka zifatika ku bandi bahanzi, akaba ari nayo mpamvu bahisemo kumwubaha binyuze mu ijwi no mu bihangano bye.

Ni n’isomo ku bantu bose bakora umuziki n’abakunzi babo, ko umurage w’umuhanzi udapfa. Iyo ibikorwa bye byari bifite agaciro, bishobora gukomeza kubaho no kumurengera n’igihe atakiriho.

Yvan Buravan, witwaga Yvan Dushime Burabyo, yavukiye i Bujumbura mu 1995. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2009, ariko izina rye rirushaho kwamamara mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Urwo Ngukunda’ yakoranye na Uncle Austin. Yakomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo Malaika, Garagaza, Just A Dance, With You n’izindi.

Mu mwaka 2018, Buravan yegukanye Prix Découvertes RFI, anaba umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda uyegukanye. Iki cyari igihembo cyamuhesheje gukundwa no hanze y’u Rwanda, anatembereza umuziki we ku mugabane wa Afurika.

Buravan yitabye Imana afite imyaka 27, azize indwara ya kanseri. Urupfu rwe rwabaye igihombo gikomeye ku muziki nyarwanda n’abamukundaga hirya no hino ku isi.

Igitaramo cyo kumwibuka cyabereye muri BK Arena mu Ukwakira 2024, cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye baririmbye indirimbo ze ndetse n’abakoze nawe.

Cyaranzwe n’amashusho y’ibihe by’ingenzi by’urugendo rwa Buravan, amagambo y’ihumure yatanzwe n’inshuti n’umuryango ndetse n’ubutumwa bwo gukomeza umurage we binyuze muri YB Foundation.

Uyu mugoroba wariwahurije hamwe abakunzi b’umuziki, abahanzi n’abafatanyabikorwa ba Buravan, ubabera umwanya wo kongera kumwibuka no kumushimira ku rugendo rwe rwari rufite intego n’indangagaciro.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *