U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Atlético de Madrid biciye muri Visit Rwanda

Nyuma y’imyaka ine y’ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Arsenal, u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, rwatangaje ubufatanye bushya n’ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne.

Itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza nk’intambwe ikomeye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere isura y’u Rwanda nk’igihugu cy’icyitegererezo mu bukerarugendo, ishoramari, n’iterambere ry’imikino. Gahunda ya “Visit Rwanda” ni imwe mu ngamba z’ingenzi zifasha igihugu kwamamaza ubwiza bwacyo ku rwego rw’isi.

Iyi nkuru ije ikurikira icyemezo giherutse gufatwa cyo kongera amasezerano n’ikipe ya Paris Saint-Germain, aho u Rwanda rukomeje kwinjira mu bufatanye bufite ingaruka nziza zigaragara. Muri icyo gihe, imibare y’abasura u Rwanda yarazamutse, ndetse n’ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo burakomera, bigaragaza ko iyo mikoranire atari iyo kwamamara gusa, ahubwo ifite n’umusaruro w’ingirakamaro.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *