RIB yataye muri yombi babiri bahamijwe icyaha cya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bari barakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Gasura mu Karere ka Karongi. Abafunzwe ni Murindabyuma Jean w’imyaka 48 na Shema Tharcisse w’imyaka 59.

Aba bombi batawe muri yombi ku wa 29 Mata 2025, bafatirwa mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura mu Mudugudu wa Gatoki.

Murindabyuma Jean yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka umunani ndetse n’imirimo y’inyungu rusange (TIG) ntiyabikora naho Shema Tharcisse we yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 akaba yari yarahunze ubutabera.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mugihe hagikorwa iperereza no gusaba imyanzuro y’urukiko Gacaca kugira ngo bashyikirizwe igororero bakore igihano bahawe.

Icyaha cya Jenoside giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyaha cya Jenoside giteganywa n’ingingo ya 91 y’iryo tegeko, aho isobanura ko “Icyaha cya Jenoside ari kimwe mu bikorwa bikurikira, gikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara.”

Ibyo bikorwa bivugwa muri iyo ngingo birimo kwica abo bantu; kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe; kubashyira, ubigambiriye, mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo; gufata ibyemezo bibabuza kubyara no kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

RIB irasaba abantu kujya batanga amakuru ku bantu bakidegembya kandi barakatiwe n’Inkiko.

RIB iributsa kandi ko icyaha cya jenoside ari icyaha kidasaza, ko uwakigizemo uruhare wese byanze bikunze ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *