Perezida Ruto yatewe urukweto ubwo yagezaga ijambo rye ku mbaga y’abantu, batatu batawe muri yombi

Mu bintu bidasanzwe, Perezida wa Kenya, William Ruto, yagiye kubona abona urukweto rumuguye ku kuboko ruturutse mu mbaga y’abantu ubwo yari arimo kugeza imbwirwaruhame ye ku baturage mu mujyi wa Kehancha mu burengerazuba bwa Kenya.

Urubuga rwa Nation Nation rwatangaje ko ibintu byatunguranye byabaye kuri perezida Ruto byabaye ejo, ku cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe mu Ntara ya Migori mu burengerazuba bw’igihugu.

Agace ka video yasakajwe kuri murandasi kerekana ibyabaye karerekana urukweto rwatewe perezida Ruto rumugwa ku kuboko kw’ibumoso ubwo yagezaga ijambo rye ku mbaga y’abantu.

Itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida ryahise rifata ingamba zo kurinda umukuru w’igihugu, nubwo urukweto rwari rwamaze kugwa ku mutwe.

Abapolisi bo muri Kuria mu Burengerazuba, mu ntara ya Migori, bamaze kwemeza ko hafashwe abantu batatu bakekwaho gutera urukweto  Perezida Ruto.

Umwe mu bashinzwe umutekano utashatse gutangazwa amazina kubera impamvu ze, yemeje ko iperereza rigikomeje kandi ko hashakishwa abandi bakekwa.

Yongeyeho ko ibyo byabaye bishobora kuba birimo uruhare rwa politiki kandi ko bishobora kuba byarateguwe mbere y’uruzinduko rwa Ruto.

Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko inzego zibishinzwe zakomeje gushakisha amakuru ngo hamenyekane umuntu nyamukuru ukekwaho kuba ari we wagize uruhare rukomeye muri ibyo byabaye, bikaba byafasha cyane mu iperereza ryabo.

“Reka tugabanye ikiguzi cya …” ibyo perezida Ruto yumvikanye avuga mbere yuko aterwa urukweto ku mutwe.

Ruto yahise asoza imbwirwaruhame ye mu kanya gato cyane, ni ijambo ryaririgamije kuganira ku bikorwa bya Guverinoma byo kugabanya ibiciro by’inyongeramusaruro ku bahinzi ba bo muri Kehancha.

Abashinzwe umutekano wa perezida bihutiye kugera kuri stage aho perezida yari ari , inama ihita irangira mu minota mike.

Bamwe mu badepite bamaganye cyane ibyabaye, bavuga ko byabangamiye ubuzima bwa Perezida.

Imbaga y’abantu yari yakoranye ikurikira ijambo ry’umukuru w’igihugu nyuma aza guterwa urukweto
Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *