Mu mpera z’icyumweru gishize i Goma abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe n’umuntu abasanze mu rugo

Mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe barashwe.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi mu masaha ya saa sita n’igice z’ijoro, ari bwo abicanyi bateye mu rugo rw’uwitwa Murihano David mu mujyi wa Goma.

Umwe muri abo bicanyi yinjiye mu gipangu ba nyakwigendera bari batuyemo, agezemo ararasa anafungurira bagenzi be.

Ubwo byabaga umwana wari mu nzu yarababonye, atabaza abandi kugira ngo babyuke.

Abicanyi bagifungura umuryango bahuye na Murihano David bahita bamurasa mu mutima arapfa, umwana we w’imfura aje gutabara se na we bamurasana n’umwe muri bagenzi babo barwanaga.

Nyuma ngo haje kumanuka undi muvandimwe wa nyirurugo wari wabasuye aturutse mu Rwanda, na we akigera ahaberaga imirwano abicanyi bamurasa mu mutwe, arapfa.

Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko abishe bariya bantu atari abajura, kuko mbere y’uko bicwa bari babanje guteguzwa ko bagomba kwicwa.

Urupfu rwa ba nyakwigendera kandi rwashenguye cyane abenshi mu banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Umujyi wa Goma umaze igihe urangwamo umutekano muke ndetse n’ubwicanyi, kubera intwaro nyinshi zikiri mu bawutuye.

Ni intwaro ziyongereye muri Mutarama uyu mwaka, ubwo ihuriro ry’Ingabo za Leta ryataga intwaro nyinshi ku muhanda rihunga inyeshyamba za M23 zari zimaze kuwigarurira.

Ikindi kandi I Goma hihishe abarwanyi benshi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR Leta ya RDC yari yariyambaje ngo bayifashe kurwana mu rugamba yari ihanganye na  M23, aba bakaba bari mu bateza umutekano muke.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *