MIFOTRA yatangaje iminsi y’ikiruhuko rusange yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo

Mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya ya 30 Mata 2025, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ari na wo munsi uzaba ikiruhuko rusange mu gihugu hose. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rikaba ryamenyesheje rubanda ko uwo munsi uzaba umwanya wo kuzirikana akamaro k’abakozi mu iterambere ry’igihugu.

Minisiteri yanatangaje ko kuri iyo tariki ya 2 Gicurasi 2025, izahura n’umunsi wa Gatanu, izaba umunsi w’ikiruhuko rusange nk’uko byemejwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Ibi bivuze ko abakozi bazagira iminsi ibiri y’ikiruhuko ikurikirana, bikaba bizabafasha kuruhuka no kwizihirwa n’uruhare bagira mu kubaka igihugu.

MIFOTRA kandi yakoresheje aya mahirwe yo kwifuriza Abanyarwanda bose Umunsi Mwiza w’Umurimo, ibashimira umurava, ubwitange n’umusanzu udasanzwe bagira mu kazi ka buri munsi.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa ku isi hose buri mwaka tariki ya 1 Gicurasi.

Ni umwanya wo gushimira abakozi, guha agaciro ibyo bakora no kureba icyakorwa kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza. Mu Rwanda, uyu munsi ufite agaciro kadasanzwe mu guteza imbere uburenganzira bw’abakozi, ndetse no guteza imbere umurimo uhamye kandi ubereye buri wese.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *