Nyuma y’igihe abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, bishimiye ko batazongera gucibwa amande arenze ibihumbi 10Frw.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye ndetse n’Umuyobozi mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Evariste Rugigana, bakoranye inama n’abamotari muri Kigali Pelé Stadium.
Kimwe mu byari bigamijwe muri iyi nama, ni ukubasobanurira umushinga mushya w’Itegeko ku mutekano wo mu muhanda ndetse n’ibindi, hagamijwe kunoza ubunyamwuga bw’abatwara moto.
Abitabiriye inama baganiriye kandi ku by’ingenzi biri mu mushinga w’itegeko rigena amabwiriza y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2024.
Ibindi byaganiriweho, birimo isuku n’isukura, uruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu kugabanya impanuka zo mu muhanda n’uburyo amafaranga y’ubwishingizi yagabanyuka ku bakora uyu mwuga barangwa n’imyitwarire myiza mu muhanda.
Icyabashimishije kurushaho, ni uko nta mumotari uzongera gucibwa mande arenze ibihumbi 10 Frw ku makosa bakorera mu muhanda nk’uko byemejwe na CG Félix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda. Ikindi ni uko hagiye kujya hanashimirwa uwitwaye neza mu kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Uyu Muyobozi, yabwiye Abamotari ko ibi bikubiye mu Itegeko rishya rigenga ibihano ku makosa yo mu muhanda. Gusa nyuma y’ibi, basabwe gukora kinyamwuga birinda gutwara banyweye ibisindisha, kubahiriza amategeko yo mu muhanda no kubaha abo batwara.
Ni kenshi abamotari bakomeje kugaragaza ko barenganywa ku makosa bakorera mu muhanda, aho bavugaga ko bacibwa amande y’umurengera atangana n’amakosa bakorera mu muhanda.



