Umuhanzi Mike Peters washinze The Alarm yapfuye ku myaka 66 azize kanseri y’amaraso

Uwahoze ari umuyobozi w’itsinda ry’umuziki ry’Abongereza The Alarm Mike Peters, yapfuye ku myaka 66 azize indwara ya kanseri y’amaraso (leukaemia) yari amaranye imyaka myinshi.

Uyu Mike yari yubashywe cyane mu muziki wa rock, cyane cyane mu njyana ya New Wave yakunzwe cyane mu myaka ya 1980.

Yavukiye i Prestatyn, mu majyaruguru ya Wales. Yatangiye kwamamara mu mwaka wa 1981 ubwo yashyiragaho itsinda The Alarm, rizwi cyane ku ndirimbo zakunzwe nka “Sixty Eight Guns”, “Strength” na “Rain in the Summertime”. Yaje gukorana n’abandi bakomeye ku isi nka U2, Bruce Springsteen na Bob Dylan.

Mike yasanganywe  chronic lymphocytic leukaemia (CLL) mu mwaka wa 1995. Ikaba ari indwara y’amaraso igenda ifata umubiri buhoro buhoro. Yamaze imyaka yivuza ariko ntiyigeze areka gukora umuziki. Mu mwaka wa 2022, ubwo indwara ye yahindukaga ikagera ku rwego rukaze rwitwa Richter’s syndrome, byatumye ahagarika urugendo rw’ibitaramo 50 yari atangiye muri Amerika.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Rolling, Mike Peters yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Christie NHS Foundation Trust biherereye i Manchester, aho yari arimo kuvurwa hakoreshejwe uburyo bushya bwa CAR-T therapy, bugamije gukangura ubudahangarwa bw’umubiri ngo urwanye kanseri.

Yitabye Imana asize umugore we Jules ndetse n’abahungu be babiri, Dylan na Evan. Azibukwa nk’icyitegererezo cy’umuhanzi w’intwari wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki, ariko kandi no kurangwa n’ubutwari n’ubwitange mu rugamba rwo kurwanya kanseri.

 Mike Peters uretse kuba yari umuhanzi, yari n’umugiraneza wafashaga abantu. Yashinzwe umuryango Love Hope Strength Foundation afatanyije n’umugore we Jules mu 2006, ugamije gushishikariza abantu gutanga ingingo zifasha abarwayi ba kanseri. Binyuze muri uwo muryango, Mike Peters yafashije ibitaro n’imiryango ku isi hose kubona inkunga no kugera ku bigo bitanga imiti ivura kanseri.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *