Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance,yatangaje ko intambara Ukaraine ihanganyemo n’Uburusiya itazahagarara vuba nk’uko abantu babitekereza.
Ibi Visi Perezida Vance yabigarutseho mu kiganiro n’ikinyamakuru Fox News, tariki 1, Gicurasi 2025.
Vance yavuze ko kugeza ubu ikibazo Amerika ifite ari uburyo bwo guhuza Uburusiya na Ukaraine mu guhagarika intambara ibi bihugu byombi bihanganyemo kuva 2022.
Ati” Ikibazo Ubuyobozi bw’Amerika bufite n’ugushaka uburyo twafasha Uburusiya na Ukaraine kugira icyo byumvikanaho mu guhagarika iyi ntambara”
Yakomeje avuga ko nubwo intamabara ikomeje hari ikizere ko impande zihanganye zishobora kwemera amasezerano yo guhagarika iyi ntambara imaze kwangiza byinshi muri Ukaraine.
Visi Perezida Vance kandi muri iki kiganiro yakomeje gushimangira uruhande Perezida Trump ahagazeho muri iyi ntambara, avugako ntampamvu yo gukomeza gutakaza abasirikare hejuru y’ubuso buto bw’ubutaka bwa Ukaraine bugenzurwa n’Uburusiya
Ati” Yego, Abanya-Ukraine na bo bemera ko igihugu cyabo cyafashwe. Sinumva impamvu twakomeza gutakaza abasirikare ibihumbi hejuru y’ubuso buto bugenzurwa n’Uburusiya”
Perezida wa Ukaraine, Volodymyr Zelensky aherutse kuvuga ko igihugu cye kitazemera ko Uburusiya bugenzura ubutaka bwafashe harimo n’agace ka Peninsula.

Visi Perezida Vance avuze ibi mu gihe igihugu cye cya Amerika na Ukaraine ku wa gatatu tariki 30, Gicurasi 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gusangira inyungu zizava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse na petelori bizakorwa hagamijwe kwishyura inkunga Amerika yahaye Ukaraine muri iyi ntambara kuva mu 2022.
Aya masezerano kandi akubiyemo inkunga za gisirikare Amerika izakomeza kugenera Ukaraine ndetse n’uburyo bw’amafaranga n’ibikoresho byo gusana ibyangijwe n’intambara no kuzahura ubukungu bw’iki gihugu cya Ukaraine
Kuva muri, Gashyantare 2022 iyi ntambara Ukaraine ihanganyemo n’Uburusiya, Ukaraine imaze gutakaza abasirikare bari hagati 150,000-170,000 naho abasivili basanga 50,000 baburiye ubuzima muri iyi ntambara nk’uko Umuryango w’Abibubye, UN ibitangaza.
Kuruhande rw’Uburusiya amakuru avugako iki gihugu abasirikare baburiye ubuzima muri iyi ntamabara ndetse n’inkomere barinhagati 80,000-100,000 kuva iyi ntambara yatangira