Umuhanzi Kayigire Josue, uzwi ku izina rya Afrique, yatangaje ko igihe aherutse kumara mu kigo ngororamuco i Huye, atari ahari ku mpamvu z’ibiyobyabwenge nk’uko byagiye bivugwa n’abatari bake, ahubwo yari yagiye kwitekerezaho no kuruhuka mu mutwe.
Ni ikiganiro yagiranye na InyaRwanda, Afrique yavuze ko ibyavugwaga ku mbuga nkoranyambaga atigeze abisubiza kuko yari azi icyari kimujyanye. Yagize ati: “Narabibonaga, ariko kwa kundi nkavuga nti reka bakomeze bivugire kuko ntabwo bazi ibyo ari byo.”
Yakomeje avuga ko hariya hantu atari “Rehab” nk’uko benshi babyumvise, ahubwo ari ahantu umuntu wese ashobora kujya kugira ngo asubize ibintu ku murongo mu buzima bwe. Ati “Hariya ni ahantu ugenda ugatuza, ugasubiza ubwenge ku gihe, ntabwo ari ahantu habi… ni njye wifatiye umwanzuro.”
Afrique yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko yagiye kwivuza ingaruka z’ibiyobyabwenge, avuga ko nta na rimwe yigeze abyishoramo. Aragira ati “Umuntu unywa ibiyobyabwenge aba asa nanjye? Ntabwo waba unywa ibiyobyabwenge ngo ugaragare nkanjye. Umubiri wanjye urakeye, mu mutwe meze neza.”
Yongeyeho ko umuntu unywa ibiyobyabwenge iyo afashwe afungwa, ibintu we avuga ko bitigeze bimubaho, ndetse ko abifata nk’ibitari byamubereye ikibazo.
Arateguza Album ye ya mbere yise N2STAY
Hari hashize igihe kinini Afrique atigaragaza mu bikorwa bya muzika, gusa yatangaje ko igihe yamaze i Huye cyamufashije gutegura neza Album ye ya mbere arigutegura yise “N2STAY” (Into Stay), igizwe n’indirimbo ziganjemo iz’urukundo n’ubuzima busanzwe.
Ati “Ni izina maranye igihe ku buryo buri wese ashobora kuribona, bikamworohera kurimenya. Risobanura guharanira kuba aho wahisemo kuguma.”
Yavuze ko iyi Album izagaragaraho abahanzi bo mu karere nk’abo muri Uganda n’u Burundi ndetse n’abakozi b’umuziki (Producers) b’ingeri zitandukanye.
Yakoranye na Phantom wakoze ‘Ye’ ya Burna Boy
Yatanageje ko mu bahanzi b’ingenzi bagize uruhare kuri iyi Album harimo Producer Phantom, uzwi cyane nyuma yo gukora indirimbo ‘Ye’ ya Burna Boy. Afrique yavuze ko igihe yamaze akorana na Phantom cyamuhaye amasomo akomeye mu buhanga no gukunda umurimo.
Yagize ati “Namwigiyeho gukunda akazi no kukabamo mu buryo bw’umwuga. Ntabwo yita ku izina afite; iyo yakumviyemo impano aragukorera atitaye ko uri umuhanzi ukiri muto.”
Ikindi kandi, Afrique yavuze ko ubwo yari i Huye, yahahuriye n’umuhanzi Fireman na we wahoze ari muri icyo kigo, maze bagirana ibiganiro byaganishije ku ndirimbo banditse zizajya kuri iyi Album nshya.
Yiteguye kandi kugera ku rundi rwego mu muziki
Uyu musore avuga ko iyi Album ayifata nk’“imfura” ye mu muziki, asobanura ko kuyitegura byamusabye igihe n’imbaraga, kandi yizeye ko izamufasha kugera ku rundi rwego.
Ati “Ni nko kubyara. Iyo umugore abyaye ibyishimo aba afite ni na byo umuhanzi uba afite iyo ashyize hanze Album ya mbere.” Afrique yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza amazina y’indirimbo zigize iyi Album ndetse n’abahanzi bose bayirimo.
Uyu muhanzi Afrique yiteze ko iyi Album ye izamugeza kure kuko yayiteguyeho bihagije.