Igitekerezo cy’igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie cyajemo birantega

Nyuma y’iminsi hatekerezwa uko habaho igitaramo cyahuza Bruce Melodie ndetse na The Ben, impande zombi zatangiye ibiganiro, gusa biza kuzamo birantega.

Ni inkuru benshi batamenye yewe byari binagoye ko imenyekana cyane ko ibyayo byari bitararangira ngo igitekerezo kibyare umushinga w’igitaramo.

Nyuma y’igitaramo The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, ibiganiro byahise bitangira hagati ya bamwe mu bayobozi ba 1:55 AM Ltd ireberera inyungu za Bruce Melodie ngo barebe uko habaho igitaramo cyazahuza aba bahanzi.

Binyuze ku nshuti bahuriyeho na The Ben, iki gitekerezo cyagejejwe no kuri uyu muhanzi wari uherutse kuzuza BK Arena.

Ku ruhande rwa The Ben bakiriye neza iki gitekerezo, aho icyari gisigaye ari ibiganiro hagati y’impande zombi ngo harebwe ibijyanye n’imitegurire ndetse n’imigendekere yacyo.

Nyuma y’inama zinyuranye ndetse n’ibiganiro kuri telefone, ubuyobozi bwa 1:55 AM bwifuje guhura na The Ben kugira ngo bashyire akadomo ku biganiro bari bamazemo iminsi.

Ni inama yagombaga kuba ku mugoroba wo ku wa 22 Mata 2025, icyakora iza gusubikwa bitunguranye bitewe n’uko impande zombi zitumvikanye ku bagomba kuba bagize itsinda ry’abari guherekeza The Ben.

Kuva uwo munsi kugeza magingo aya, impande zombi ntabwo zirasubukura ibiganiro ndetse n’iyo ugerageje gutera icyumvirizo nta kimenyetso ubona cy’isubukurwa ryabyo.

Byari byitezwe ko iki gitaramo kizashyira akadomo ku makimbirane yari amaze igihe hagati y’ubuyobozi bwa 1:55 AM inabarizwamo Bruce Melodie na The Ben.
Uyu mwuka mubi watangiye mu 2021 ubwo The Ben na Coach Gael bari batangiye gukorana baje kunaniranwa kuva ubwo inzigo iba iravutse.

Coach Gael wahise ashinga sosiyete ya 1:55 AM Ltd nyuma yo kunaniranwa na The Ben, yahise atangira gukorana na Bruce Melodie, kuva ubwo hatangira ubushyamirane butasibaga ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Kanama 2024, The Ben na Coach Gael bashyize hasi amakimbirane bari bamazemo iminsi, bafata icyemezo cyo kwiyunga ndetse basangiza ababakurikira amafoto bari gusangira.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *