Ikigo gishinzwe Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US Treasury Department cyatangaje ko Amerika yasinyanye na Ukaraine amasezerano yo kugabana inyungu zizava mu bucuruzi bw’amabuye yagaciro ndetse n’imbaraga zivamo amashanyarazi, nyuma yamezi atari make ibihugu byombi biri mu biganiro.
Amakuru dukesha BBC, avuga ko impande zombi zasinye aya masezerano ku wa gatatu tariki 30, Mata 2025.
Mu ngingo nkuru ziri muri aya masezerano nuko Amerika ikomeza gushora imari mu bya gisirikare muri Ukaraine ndetse no gusana ibyangijwe n’intambara Uburusiya buhanganyemo na Ukaraine.
Aya Masezerano kandi akubiye mo uburyo bwo gushyiraho Ikigo cy’Ishoramari cya Ukaraine mu kazahura ubukungu bwazahajwe n’intambara iki gihugu gihanganyemo n’Uburusiya kuva 2022.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Iki Kigo cy’Imari cyashize hanze rivuga ko Amerika izakomeza gutanga inkunga mu buryo bw’amafaranga n’ibikoresho kugira ngo Iki Kigo cy’Ishoramari cya Ukaraine kizabashe kuzahura ubukungu bw’iki gihugu.
Umunyabanga w’iki Kigo k’Imari cya Amerika yatangaje ko impande zombi zifite ubushake bwo guhagarika intambara Uburusiya buhanganyemo na Ukaraine ndetse no guharanira kuzahura ubukungu bwa bw’iki gihugu cya Ukaraine.
Ati ” Aya masezerano agamije kongera kuzahura ubukungu bwa Ukaraine”
Yakomeje avuga ko aya masezerano ashimangira ubufatanye igihugu cya Amerika na Ukaraine bifitanye ku ngoma ya Perezida Trump kandi ko ibihugu byafashije Uburusiya muri iyi ntambara nta nyungu bizigera bibona mu gusana iki gihugu cya Ukaraine.
Minisitiri W’Intebe wa Ukaraine, Yulia Svyrydenko, washyize umukono kuri aya masezerano abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko inkunga ikubiye muri aya masezerano azafasha igihugu cye gukurura ishoramari.
Yavuze kandi ko uyu mushinga wa masezerano uzibanda mu kubyaza inyungu amabuye yagaciro, Peteroli ndetse na Gazi ashimangira ko imitungo n’ibikoresho bizifashishwa bizakomeza kuba umutungo wa Ukaraine ko bazagabana inyungu izavamo gusa.
Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gufasha igihugu cye cya Ukaraine mu kiyiha intwaro ziyifasha mu bwirinzi bw’kirere [Air Defence Systems].
Mu muhango wo gushyingura Papa Francis, witabye Imana ku tariki 21,Mata 2025 Prezida Donald Trump na mugenzi we wa Ukaraine Volodymyr Zelensky bahuriye i Vatican bagirana ibiganiro ariko ibyo baganiriye ntibyagiye ahagaragara.
Prezida Trump kandi akomeje gushyira imbaraga mu biganiro hagati ya Amerika, Ukaraine ndetse n’Uburusiya mu gushuka umuti urabye wo guhagarika iyo ntambara igihugu cy’Uburusiya cyashoje kuri Ukaraine muri Gashyantare 2022.