APR FC igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro itsinze Police FC igitego 1-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/2.
Undi mukino wo kwishyura urahuza Rayon Sports na Mukura VS guhera saa Moya n’Igice.
Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025 mu gihe umwanya wa gatatu uzakinirwa ku wa Gatandatu.



