Abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagera  kuri 600 baguye mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine

Abagera kuri 600 bo muri Koreya y’Amajyaruguru bamaze gupfira ku rugamba barwanira Uburusiya mu ntambara burimo n’igihugu cya Ukraine, byatangajwe ku wa mbere n’umudepite akaba n’impuguke mu by’ubutasi wa Koreya y’Amajyepfo.

“Kugeza ubu, igihombo cy’abasirikare ba Koreya ya Ruguru kirabarirwa hafi  mu 4,700, harimo abasaga 600 bamaze guhitanwa n’intambara.” depite Lee Seong-kweun umwe mu bagize komite y’ubutasi mu nteko Ishinga Amategeko yabitangarije abanyamakuru.

Muri iki cyumweru ni ubwa mbere Koreya ya Ruguru yemeye ko yohereje ingabo zayo mu gihugu cy’Uburusiya kugira ngo zibufashe kongera kwisubiza uduce two mu ntara ya Kursk twari twarigaruriwe na Ukraine.

Depite Lee Seong-kweun avuga ko ingabo zigera ku 2000 zakomeretse zagaruwe iwabo hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Werurwe hifashishijwe indege na gariyamoshi ariko zizagukumirirwa Pyongyang no mu tundi duce dutandukanye.

Abapfiriye ku rugamba bo ngo imibiri ya bo yatwikiwe mu gihugu cy’Uburusiya ndetse n’ivu ryabo rizanwa iwabo muri Koreya ya Ruguru.

 “Koreya ya Ruguru yagiye gufasha Uburusiya mu kwigarurira intara ya Kursk ubwo yoherezaga ingabo 1,800 mu byiciro bibiri”. Depite Lee Seong-kweun “Kuva muri Werurwe, ubwo Kursk yagarurwaga neza, imirwano yaragabanutse”.

Uyu mudepite anakomeza agaragaza ko icyiciro cya gatatu kitazabura kubaho nubwo Pyongyang itagaragaza ubushake bwo kohereza ingabo ngo zigere mu gihugu.

Lee Seong-kweun yongeyeho ko nyuma y’amezi atandatu ingabo za Koreya ya Ruguru zinjiye muri iyi mirwano, ubushobozi bwazo bwiyongereye cyane bitandukanye n’uko zari zisanzwe ndetse zamenyereye no gukoresha sisiteme nshya mu bijyanye n’intwaro harimo n’indege zitagira abapilote.

Akomeza agira ati”Ariko nubwo bimeze bityo, ukohereza ingabo igihe kirekire byatumye mu ngabo za Koreya ya Ruguru haduka imyitwarire mibi irimo gusinda bikabije no kwiba”.

Ubushobozi bw’ingabo za Koreya ya Ruguru bwariyongereye nyuma yo kujya kurwanana ku ruhande rw’Uburusiya mu ntambara na Ukraine

Kuva Uburusiya bwagaba ibitero kuri Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022, ugeza ubu intambara imaze imyaka itatu n’amezi atandatu.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *