Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bitegura amasezerano y’amahoro ateganyijwe hagati y’impande zombi.
Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 30 Mata 2025, u Rwanda ruhagarariwe n’umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen. Patrick Karuretwa, n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, uhagarariye Togo, uw’u Bufaransa ndetse na Qatar yabiteguye.
Intumwa z’u Rwanda na RDC zihuriye muri Qatar nyuma y’aho tariki ya 25 Mata, ibihugu byombi bigiranye amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, bibifashijwemo na Amerika.
Ubwo ibi bihugu byagiranaga aya masezerano, Amerika yabisabye gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro kugeza bitarenze tariki ya 2 Gicurasi kugira ngo impande zombi ziwusuzume.
Amerika yatangaje ko abahagarariye ibi bihugu byombi ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bazasubira i Washington D.C, kugira ngo ibyo bitumvikanaho ku mushinga w’aya masezerano bikemurwe.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, tariki ya 27 Mata yatangaje ko u Rwanda, RDC n’ibihugu bibikikije bigiye kubona amahoro, ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro, n’ibindi bihugu bike. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwifuza ko amasezerano y’amahoro yagerwaho vuba, ashimangira ko amahoro atabonekera mu nzira y’ubusamo.
Yagize ati “Intumbero yacu ni ukugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba. Nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.”
Amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro ashingira ku biganiro byari bikomeje, bigamije gukemura amakimbirane arimo ayo mu karere, birimo ibiyobowe n’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe akaba na Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.
Ashingira kandi ku byagezweho mu biganiro by’u Rwanda na RDC n’ibya RDC na AFC/M23 byayobowe na Qatar kuva muri Werurwe 2025 ndetse n’imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC).
U Bufaransa buhagarariwe mu biganiro biri kubera i Doha kuri uyu wa 30 Mata, bwagaragaje ko bwifuza gutanga umusanzu wabwo kugira ngo amahoro aboneke mu karere.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahuje Paul Kagame na Félix Tshisekedi muri Nzeri 2022 ndetse yagerageje kongera kubahuza muri Gashyantare 2025, gusa ntibyamushobokeye.




