Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kishimiye itangizwa ry’iyoherezwa i Kinshasa ry’abasirikare, abapolisi n’abagize imiryango yabo, bari bamaze amezi arenga atatu barinzwe na MONUSCO i Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Mata 2025, Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, General Sylvain Ekenge, yanashimiye Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare wa Croix-Rouge (ICRC), yatanze inkunga y’ubwikorezi no guherekeza abantu babarirwa mu magana b’ingabo za leta kuva i Goma kugera i Kinshasa.

Igikorwa cyo kubimura cyashobotse nyuma y’imishyikirano miremire hagati ya MONUSCO, abategetsi ba Congo na M23. Kuri uyu wa Kabiri ushize kandi nibwo Ingabo za SADC zoherejwe mu butumwa bwa SAMIDRC, nazo zavuye i Goma zisubira mu bihugu byazo zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Kuva umujyi wa Goma wafatwa n’inyeshyamba za M23 mu mpera za Mutarama, abasirikare n’abapolisi b’Abanyekongo bambuwe imbunda, ndetse na bamwe mu bakozi ba Leta, bahungiye mu birindiro bya MONUSCO muri Goma.