Trump yateguje amakuru meza u Rwanda na RDC 

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakuru meza yerekeye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamenyekana; ateguza amahoro ibihugu byombi.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata, mu kiganiro n’itangazamakuru.

Mu minsi ibiri ishize Trump yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social ko hari “amakuru meza aturuka muri Afurika” yerekeye intambara n’amakimbirane kuri uyu mugabane.

Kuri uyu wa Mbere ubwo yasabwaga gusobanura ibyo yakomozagaho, yagaragaje u Rwanda na RDC mu barebwa n’aya makuru.

Ati: “Ndizera ko mu minsi iri imbere tuzabona amakuru meza cyane yerekeye u Rwanda na RDC, kandi ndatekereza ko amahoro azaboneka mu Rwanda, Congo no mu bindi bihugu bike bibakikije kandi bizaba byiza cyane. Rero turizera ko ibyo bizatanga umusaruro.”

Trump yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda na Congo bimaze imyaka ibarirwa muri itatu bidacana uwaka kubera intambara Leta ya RDC irwanamo n’umutwe wa M23.

Amerika iri mu bihugu bishinja u Rwanda kuba ruha ubufasha uyu mutwe, ariko igashyigikira impungenge rugaragaza rwo kuba leta y’i Kinshasa ikorana n’umutwe wa FDLR.

U Rwanda ruhakana guha ubufasha M23.

Mu minsi ishize ubwo umujyanama wihariye wa Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasabye u Rwanda “guhagarika ubufasha kuri M23 ndetse rukavana ingabo zarwo zose ku butaka bwa Congo”.

Boulos uheruka kugirira uruzinduko rw’akazi i Kigali, yanatangaje ko Amerika ishyigikiye ko umutwe wa FDLR usenywa.

Mu masezerano u Rwanda ruheruka gusinyana na RDC, bemeranyije ingingo zirimo ko buri gihugu kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse no kureka gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano wa buri ruhande.

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *