RIDERMAN YASUBIJE PACSON UMUFITIYE INZIKA

Riderman yanze kuripfana, asubiza Pacson uherutse guhamya ko amaze imyaka amufitiye inzika, nyuma y’uko yitabiriye igitaramo cye bikarangira akuwe ku rubyiniro mu buryo ahamya ko bugayitse.

Pacson aherutse kuvuga ko mu bihe byashize yagiye gushyigikira Riderman mu gitaramo yari afite, birangira abari bashinzwe umutekano bamukuye ku rubyiniro nabi.

Pacson yagize ati “Riderman ari kumurika album ye abashinzwe umutekano bamvanye ku rubyiniro nabi, bamfata nk’ukuntu bafata agashashi, kugeza n’iyi saha sindamubabarira.”

Pacson ahamya ko iki ari cyo kintu kibi cyabaye mu rugendo rwe rwa muzika, ku buryo byamugoye kwiyunga na mugenzi we.

Uyu muraperi avuga ko mbere y’uko Riderman ajya ku rubyiniro bari bateguye ko bari bujyaneho, agashinja Riderman kuba byibuza ataramurwaniye ishyaka mu gihe yabonaga ko abashinzwe umutekano bamumanuye ku rubyiniro.

Ku rundi ruhande Riderman ahamya ko Pacson yari yasinze kandi ko atakabaye amuryoza ibikorwa byakozwe n’abashinzwe umutekano kuko bari mu kazi.

Riderman yasabye Pacson kwirengera ingaruka zavuye mu myitwarire mibi yagize icyo gihe, akareka gushaka uwo ayigerekaho.

Ati “Muze kureba amashusho y’ibyabaye kuri YouTube, urabona ko yari yasinze cyane. Ikindi kandi nk’uko yabivuze, sinjye wabikoze. Yewe sinanjye wahamagaye abamukura ku rubyiniro, abamukuyeho bari mu kazi kabo bisanzwe. Keretse niba avuga ko wenda ntamutabaye, ibyo kandi nabyo si inshingano zanjye na busa, biratangaje kubona umuntu w’imyaka irenga 30 yitwara nabi, byamugiraho ingaruka akabigereka ku bandi.”

Riderman yahakanye amakuru y’uko bahuriye mu rwambariro bagategura ko bari bujyane ku rubyiniro nk’uko Pacson yari yabivuze.

Ati “Ibyo avuga ko twahuriye mu rwambariro tugapanga kujyana ku rubyiniro ni ikinyoma cyambaye ubusa pe.”

Ibi byabereye mu gitaramo Riderman yakoreye muri Petit stade i Remera ku wa 25 Ukuboza 2016 ubwo yamurikaga album ye ya

Share Post to:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *