images (1)hhh

UMUTUMIRANO WA SHITANI

Nimuhorane Imana !

Umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo agihagaze aho. Wa mutumirano wa Pahulo Kagame n’abakwe be ibyawo byarangije kujya ahagaragara : ntabwo wari umutumirano nyakuri, ryari ihamagazwa nk’irya Subutita n’abagenzacyaha be ; ntabwo wari umutumirano nyirizina, wari umutego mutindi umwe utumira umukwe ukamutukira ku nkangaza wamuteretse kandi ari umushyitsi. Kujya i Kigali kuli Perezida w’Ubufaransa byo ntibyari ubushyitsi, kwari ugutwarwa amaguru adakora hasi, gutambikanwa nk’intungwa bagiye kubyaza mushikake i Kiramuruzi ho mu Baganza.

Nawe se, umugome yishingikirije amayida y’ubucuti bufifitse amazemo iminsi n’abafaransa, niko kwoherereza Perezida Makoro ubutumire ngo azaze mu Ukwibuka 25. Uko bisanzwe, ubutumire bukwiye kuba ubutumire koko, nyagutumirwa nawe agahora ari umukorerabushake, bivuga ko agize impamvu iyo ari yo yose imuzitira akayimenyesha uwamutumiye, uwo ntakwiye kubimuveba. None Perezida Makoro abaye atabonetse imijinya irabyutse ibisazi biraganguye ahubwo n’iz’i kuzimu zirabitse. Ngiyo irahagurutse EGAM-ikimina-cy’inkundarubyino, ihuriro ry’abakarabya n’abafatanyacyaha, ihagurukanye imbaraga ngo irengere umukinjaji wa Kigali akaba n’umudayimoni mukuru ; dore icyo kimina cy’abacanshuro ntigitinye no gushyiraho agahato Perezida Makoro, kugeza n’ubwo kimubwiye ngo “wa kana we cishwa aha umwanya wawe uri i Kigali”, nk’aho babwiye umudayimoni mukuru bati “Kagame ba umugabo wishyikirize ubutabera dore umwanya wawe uri mu buroko”. Cyakora aba bantu uwabagiriye iyi nama yaramfashije, ahubwo ndamutse menye n’uwo ari we nazamugororera, kuko bigaragaye neza ko Perezida Makoro atari yatumirijwe ineza i Kigali, nk’uko nabimubwiye hambere aha biteguraga kumukinira kakahava !

U Bufaransa bwagize ubutwari bwo gutabara u Rwanda rurimo rushya muli 1994, nta mutware n’umwe wakwishimira ko abagome batuka igihugu cye bakakiziringa mu nzarwe yicaye ahongaho. Dore rero Perezida Makoro ukuli arakumenye : yiboneye neza ubukana bw’abafana, abakarabya n’abafatanyacyaha, yiboneye neza icyo namubwiye ejobundi ko aramutse agiye i Kigali yahabonera ishyano ku buryo ashobora no kuzahava ahitira mu baganga, usibye ko Kanjogera agira ubukorikori cyane, uburozi atanga  nta muvuzi umenya kuburutsa.

Innocent Biruka, 31/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

6 comments

  1. FPR NI ABANYABWENGE BUSHINGIYE KUBURIGANYA IBA ISHAKAKO ABO BAFRANSA BAYIFASHA GUKOMEZA KUBAHO NTIZAHIRIME VUBA NTAZINDI NYUGU IFITE KUBAFANSA .

Comments are closed.