IMG-20180710-WA0014 - Copy

UMUBA W’AMASHARA

Nimuhorane Imana !

Ejobundi ku wa gatanu 22/03 mu kiganiro umuvugizi w’Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaya (RIB) Koloneli Jeannot Ruhunga yagiranye n’itangazamakuru, hagarutswe ku kibazo cy’iburirwa irengero ry’abantu no kuli dosiye y’umunyamakuru wa BBC-Gahuza Fokasi Ndayizera ufunzwe ashinjwa iterabwoba. Abanyamakuru babajije Koloneli Ruhunga impamvu RIB yamaranye Fokasi Ndayizera iminsi 30 yose itarahumuriza umuryango we ajya mu itekinika ngo « abantu bose RIB ifashe ihita ibwira imiryango yabo aliko ntibyashobokaga kuli Fokasi Ndayizera kuko yiyemereye ko yari afite gahunda yo gutwika umujyi wa Kigali. Hagati y’inyungu ze zo kumenywa aho ari n’inyungu z’abatuye umujyi wa Kigali, inyungu rusange z’abatuye umujyi wa Kigali ni zo zahawe agaciro ».

Twibuke ko umunyamakuru Fokasi Ndayizera yari yaburiwe irengero kuli 21/11/2018 nyuma gato Bonifasi Twagirimana Visi-Perezida wa FDU-Inkingi nawe anyerejwe muli gereza ya Mpanga. Ibyo kuvuga ko umunyamakuru Fokasi Ndayizera wa BBC yaba ngo « yarihamije icyaha cyo kugerageza gutwika Kigali ashutswe n’umugabo Kasiyani Ntamuhanga » wari umaze iminsi atorotse gereza ya Mpanga ni itekinika ripfuye amagara, kuko mu rukiko beretse Fokasi Ndayizera igikarito ngo kirimo ibiturika (TNT) « yagombaga gukoresha mu itwika rya Kigali » ati « ibyo mubisubize aho babikuye ko sinzi ibyo ari byo ». Ikibazo twibaza tukanakibaza Koloneli Ruhunga uhagarariye RIB : ni gute Kigali yatwikwa n’umunyamakuru, ise w’utwana tubili wujuje imyaka 39 atigeze abarwaho icyaha na kimwe mu buzima bwe ? Ese umujyi wa Kigali ni umuba w’amashara ?

Innocent Biruka, 24/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us