Rwige2

UKWAKIRA 1990

Nimuhorane Imana !

Ejobundi kuli 21/12/2018, umushakashatsi Gerard Prunier, umwe Kagame yemera cyane, yashyize ahagaragara inyandiko « Isura nyayo ya Pahulo Kagame perezida w’u Rwanda (= Portrait de Paul Kagame président du Rwanda) aho agira ati : « Le FPR attaque le Rwanda ce 01/10/90, et le 02/10 Fred Rwigema qui commandait les forces d’invasion est tué par l’un de ses propres officiers. Le FPR niera toujours les circonstances de cette mort l’attribuant aux « combats »… Comme beaucoup d’autres épisodes de la route de Paul Kagame vers le pouvoir, celui-là ne sera jamais éclairci» (= Inkotanyi zateye kuli 01/10/90 bukeye kuli 02/10 Rwigema yicwa n’umwe mu bamurindaga. FPR yakomeje guhakana iryo yicwa ikabeshya ko Rwigema yaguye mu mirwano. Kimwe n’ibyiciro byinshi by’urugendo rwa Pahulo Kagame asatira ubutegetsi, ibyerekeye urupfu rwa Rwigema ntibyigeze bisobanuka, ishakiro: https://www.institutmontaigne.org/experts/gerard-prunier

Nyakubahwa Pahulo Kagame, ejobundi wiyemeje gufungura umutiba w’amabanga uduhishurira uburyo ari wowe wishe Sendashonga. Mu gihe ucyisuganya ngo usobanurire abanyarwanda cyane cyane b’abatutsi ukuntu wahanuye indege ya Habyarimana ugatanga abatutsi ari cyo cyagushoboje gufata u Rwanda, sobanurira abanyarwanda iby’urupfu rwa Fred Rwigema kuko ruvugwaho byinshi. Nk’urugero : Abdul Ruzibiza mu buhamya yahaye TPIR Arusha, yavuze ko utashakaga ko Jenerali Rwigema akomeza kuba imbere ngo kuko yari akunzwe cyane mu nkotanyi no mu bagande ngo ukaba waratinyaga ko umunyiginya yatuma utagaragara. Ese Jenerali Rwigema nawe hari umurongo utukura yari yararenze ?

Innocent Biruka, 15/02/2019

ikizere.com/ukwakira-1990/

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us