imagesRujugiro

UBUTUMWA BWA MUSEVENI

Nimuhorane Imana !

Nakomeje kuribwaribwa na kiriya cyemezo Leta ya Uganda yafashe mu cyumweru gishize cyo gusezerera impunzi z’abanyarwanda ziri mu Bugande, zaba iziri mu baturage hirya no hino mu gihugu (réfugiés urbains/urban refugees) n’iziri mu nkambi, cyane cyane abavandimwe bari muli Nakivale Refugee Setlement camp. Nakomeje kwibaza impamvu umugabo nka Museveni yaduhinduka akadusuka hanze kandi kugeza ubu yari yaraturwaniye ishyaka, ku buryo hari abanyarwanda batari bake bari batuye, batekanye aribyo batunganiwe mu Bugande, hakaba n’abavandimwe benshi banyuze mu Bugande bajya mu bindi bihungu n’indi migabane y’isi bakaba batekanye uyu munsi.

Dore rero, Imana n’Abakurambere bamurikiye numva ikibaye kandi ndagisobanukirwa neza, nkaba nzinduwe no kukibabwira kitarancika : Perezida Yoweri Kaguta Museveni mwene Kaguta ntabwo adutereranye kandi ntabwo adutanze, abaye wa mubyeyi udurumbanya umwana we akamuta hanze agirango atere intambwe mu buzima yubake urwe. Igihe cyose umusore asohoka iwabo, biba mu malira n’igishyika, aliko umubyeyi mwiza aguta hanze akagukulikiza imbabazi n’inkunga ya kibyeyi. Uyu mutware Museveni rero ni umunyabwenge kandi akaba umugabo : ntiyigeze ahwema kuzirikana ko ari we wateje intambara mu Rwanda mu Ukwakira 1990, kandi yakomeje kwitegereza imikorere n’ubugome bwa Kagame n’abambari be, akaba ababazwa n’ukuntu abo yafashije gutsinda Habyarimana no gutahuka baje kwigira indashima, ibyihebe n’abagome babi ku buryo nawe ubwe bamugera amajanja.

Niyo mpamvu rero Perezida Museveni tudakwiye kumwishyiramo ngo tumurakarire bidasanzwe. Iki cyemezo yafashe na Leta ye kirimo ubutumwa buvuga ngo : “Banyarwanda nimuhagurukane umwicanyi ubicariye nimwe mugomba gukemura ikibazo cyanyu nta wundi uzabibakorera. Nimucyo twumve iryo jambo kandi dufate icyemezo cyo guhagurukira rimwe tugasezerera aba bagome biyemeje kuduherana burundu. Muramenye rero, nta na kimwe bitumariye kwishyiramo Perezida Museveni na Ministiri we Hilaty Onek bafashe icyemezo cyo kudusezerera ku butaka bwa Uganda, ahubwo iki cyemezo gikwiye kutubera umusemburo n’impamvu y’umujinya mwiza wo gutaha iwacu.

Innocent Biruka, 01/04/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

5 comments

  1. Ikibazo abanyarwanda benshi bari mu kaga bafite nuko batarumva ko aribo bagomba kukibanamo. Bagahora bibwira ko Abafaransa cyangwa Abaganda (M7) aribo bazababahoza, bagakora ibyo USA, UK, Uganda bakoreye Kagame. Ariko nkuko mu kinyarwanda baca umugani: uwikaniye umugisha wundi annya ibuye.
    Abanyarwanda, cyane cyane Abahutu ntabwo bafite Museveni wabo, nta nubwo tumukeneye. Icyo dukeneye ni determination izadusaba ibitambo byinshi ariko tukibohoza. Ibyo abarundi bagezeho natwe tuzabigeraho kabone niyo byadutwara imyaka 100. Dukomeze umutsi, twihangane kuko “on ne peut pas dominer éternellement un pueple par les armes”. Ibintu biutbaho bizatuma duhaguruka kuko ntakindi gisigaye uretse gupfa cyangwa tugatsinda. Harakabaho FNL kuko ariwo muti wacu

  2. Занимаемся email маркетингом с помощью профессиональных инструментов.

    Email-маркетинг — один из наиболее эффективных инструментов интернет-маркетинга для бизнеса. Он позволяет выстраивать прямую коммуникацию между брендом (или бизнесом, компанией) и потенциальными или существующими клиентами. Результат такой коммуникации может выражаться как в увеличении лояльности клиентов к компании, так и в увеличении новых и повторных продаж, то есть другими словами — удержании и возврате клиентов.

    связаться со мной (emailgram собака mail.ru)

Comments are closed.