drap-de-bain-che-guevara-victo

UBUSITANI BW’ABAKINZI

Nimuhorane Imana !

Ishyamba rya Nyungwe mubwirwa riri mu mbago z’ubusitani bw’abakinzi. Bararigenze ribabera ingenzi, bararizi rikabamenya dore ko n’ibiti byaryo byose babihaye amazina. Bariturutse impande n’impande baricengera umutima ribabikira amabanga, bariciye mu nkiko hirya no hino bavunyisha mu mirenge n’imidugudu irituriye barugururirwa, barazimanirwa kandi bahabwa indaro, bujya gucya bahagurutse bakataje, niko gusimbuka imisozi basatira Nyamagabe na Kinyamakara, igitondo cyatangaje bajabuka Mwogo. Iriya Nyungwe mwumva ntikiri ishyamba, ni mu rugo iwabo w’abahungu, ahubwo n’uwaba yifuza kubagenderera akaza ahumeka ituze n’amahoro bamuhaye ikaze, ngo natambuke bazamwakiriza yombi. Nyamara aliko ntabwo iriya Nyungwe yonyine aribwo busitani bw’abasore basembuye, ubusitani nyirizina ni Rwanda yose uko yabumbabumbwe igaterekwa n’Imana. Ishyamba rya Gishwati na Mukura, ishyamba ry’ibirunga n’Ikinigi, ishyamba rya Gako na Gashora, ishyamba rya Arboretum na Huye, ishyamba ry’Umutara n’Umuvumba, aho hose ni mu mbago z’ubusitani bw’Abakundarwanda. Dore rero barahize bahaguruka imihanda yose, baratera ibitambwe bagana Irebero mu busitani, ngo kandi ntabwo bazatetereza imbaga ngari ibategereje.

Innocent Biruka, 23/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

8 comments

  1. INKOTANYI ZIRIKWITABAZA ABATURAGE NGO BAZIFASHE KURINDA UMUTEKANO KUBERAKO BAZIKO NTANGUFU BAGIRA KANDI NABATURAGE BABAYE INDYARYA NUKUZIBESHA .

  2. Mwanditsi Biruka ndabona Wenda kwitiranwa na Biruta ibi rero wandika ndabona zaba ari inzozi nziza kuri twe benshi,gusa bibaye ibyifuzo byiza dore ko bimaze n’imyaka irenga 25 aho bigeze jye numva twarekera ntitwogeze match idahari ngo ni uko gusa twabyirutse dukina karere gusa amafoto abonetse cg inkuru z’ukuri zigatambuka hose turi benshi twahita tugura cg dutira uniform ariko tugaserukana neza n’abatuyobora ahari ikibuga kitanyerera.

  3. HARI UBAJIJE AHO YACISHA UBUFASHA,USHOBORA NO GUTUMA IKI KINYAMAKIRU CYAZATUGEZAHO INKUNGA YAWE .UGIYE AHO HANDITSE TANGA UBUFASHA CG MAKE A DONATION WAKORZSHA PAYPAL CG CART DE CRÉDIT.

Comments are closed.