Nimuhorane Imana !

Kubera uburyaryate bw’igihemu n’ikidodo cy’icyaha gikomeye yakoreye u Rwanda, Kagame yiyemeje kurugurisha ngo abarwegukanye bamwihakire :
1. Mu gihugu nk’u Rwanda kicyishakisha, mwambwira impamvu y’umushinga w’ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera gitambutse n’ibyo mu bihugu byateye imbere ? Mbibutse ko Perezida Kayibanda abanyamerika bamukubakubye ngo abegurire Ubugesera babushyiremo base militaire akabangira… Mbarahiye ko kiriya kibuga cy’indege cyo mu Bugesera kidafite inshingano za gisivile gusa. Ejo wabona Rwanda yacu ibaye isibaniro.
2. Mu rwego rw’ubukungu, leta y’inkotanyi yeguriye abikorera ku giti cyabo b’abanyamahanga inzego n’ibikorwa byinshi, yubakisha amazu n’amahoteri bihenze ku buryo abanyarwanda binjiramo bajyanywe no gukubura gusa. Leta yirukanye rubanda ruciriritse mu murwa mukuru ishyiraho n’ibiciro bidasanzwe mu nzego nyinshi ku buryo usanga umunyarwanda usanzwe ahejwe : iyo witegereje nk’ibiciro byo kureba ingagi no kurara muli hoteri iyo muli parike y’ibirunga wibaza niba u Rwanda rukiri urw’abanyarwanda.
3. Uyu munsi, mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 ya « jenoside yakorewe abatutsi », Kagame yatumiye abakuru b’ibihugu 50 harimo na chouchou we Makoro, umutekano n’ubutasi (manekoloji) bijyanye n’ukuza kw’abo bategetsi Kagame yabishinze Mossad, rwa rwego rw’ubutasi rw’Abayahudi rwazobereye mu iyicarubozo (« enhanced interrogation technique/technique d’interrogatoire musclé ») no guca imitwe. Abo badayimoni rero ubu baraje, ntimumbaze ibyo barimo mu ukugenza za ambassades, kiriziya gatolika, itangazamakuru na opozisiyo yose imbere no hanze. Aliko Sogokuru we ! Nzaba mbarirwa ingaruka z’iyi « muhaturukundo » ya Kagame ku Bayahudi, agahugu k’akibano gahanganye na nation arabe yose kishingikirije gusa inkunga y’Abanyamerika.
None rero bakundarwanda, igihugu cyacu gikomeze kugurishwa turebera kweri ? Oya !

Innocent Biruka, 08/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

One comment

  1. Bwana Vincent Biruka unyibukije ibintu byinshi cyane nubwo ibyo kwa Kayibanda na Habyara nabyumvise. Nitureba nabi koko U Rwanda ruzaba isibaniro.

    Banyarwanda banyarwandakazi, ibintu birakomeye niba ibyo uyu Biruka avuze ari ukuri.Nomucyo duhaguruke ibintu bitaragera i wa Ndabaga.Ntabwo byumvikana ukuntu hatumirwa abakuru b’ibihugo 50 kandi ngo urwego rw’ubutasi buhabwe abanyamahanga. Ibyo bishatse kuvuga ko u Rwanda rutakiri urwacu nkuko twbikekega. Kagamé yamaze kugurisha igihugu cyacu kera.
    Banyarwanda turi mu gihugu,nubwo tuzi ko dufunzwe, nimuze duhaguruke dutangire imyigaragambyo. Tuyikore dute:-Twange kujya mu masoko kugurisha ibyacu turebe ko abo banyamahanga inzara itazabahitana aho mu mahoteli bazaba barimo, twange ibyo abicanyi batubwira gukora,twange kohereza abana bacu mu mashuri(ukwezi kumwe batajya mu masomo ntikuzabuza ko abana bacu bagira ubwenge).

    Ni ah’ubutaha

Comments are closed.