Nimuhorane Imana !

Abanyarwanda nyamwinshi dutsikamiwe kuva cyera n’ingoma y’akandoya. Nyamara aliko twashinze ikinyo ku kindi araduhabura ntitwahahamuka, aradukubita ntitwatabagana, aradufunga ntitwata umutwe ngo dutuke Imana, yemwe yaranatwiciye dushyira abacu mu biganza by’Imana turatuza dutegereza isaha y’amahindura. Iyo saha rero dore irageze, kandi nta buryo na buke umubisha afite bwo kuzibukira urushyi nyamunini Imana igiye kumukubita ikoresheje imbaraga za rubanda rurengana. Bakundarwanda, mizero y’u Rwanda, nimwime amatwi abariye indaramabuno, nk’uriya Arikiyepiskopi Antoni Kambanda, utatinye kuvuga ngo « Kagame ni impano Imana yahaye u Rwanda ». Nimwumve neza ko ahazaza ha Kagame hari mu mpitagihe, kuko turamutsinze kabaye kandi ibye bizibukwa nk’ibyago mu mateka yacu. Dore uburyo tuzamurusha :
1. Tuzasubiza abanyarwanda ijambo bambuwe maze bikure amahwa mu nda, bashungure amateka yabo, bareshyeshye ababo bapfuye, birabure, banywe amasubyo kandi bere. Tuzatura ibitambo bizima abami bacu Mashira ya Nkuba ya Sabugabo, Rutarindwa na Habyarimana bazize amateka yacu atukura, maze dushokere rimwe intango kanywabahizi y’amahoro ;
2. Tuzajya mu misango ya politike n’ibihugu duturanye kandi ubwiyunge n’abavandimwe b’abarundi, abagande, abanyekongo n’abatanzaniya ntibuzagorana kuko abo baturanyi bazi neza ko ikibazo ari Kagame na FPR ye ko nta kibazo bafitanye n’abanyarwanda ;
3. Umuryango nyarwanda uzaterana mu nteko kaminuza maze mu bubasha bwawo wandike imirongo migari y’impinduka, niyo tuzaheraho twandika amategeko mashya azaha icyizere abanyarwanda agacebya ubukana bw’abahezanguni kandi agashibura ubuhanga n’ubutwari bwa bene Kanyarwanda.

Innocent Biruka, 09/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

One comment

  1. MWAKAGOMBWE GUSUBIZA UMUTURARWANDA MUBWISANZURE MU BUKUNGU :IMISORO IKAGABANYWA KUKAREKA GUKORA LETA ITWARA UTWO TWUNGUTSE TWOSE ,HAGAKURWAHO IBYO INYENZI ZISE GUTANGA AMASOKO(IBI NIRYO SHINGIRO RYO KWIKUBIRA UMUTUNGO W,IGIHUGU) MUGASUBIZA IFARANGA AGACIRO RYAHORANYE (IBIRAYI KU 1OF,ISHYIMBO 3OF,PRIMUS 7OF,IBATI 45OF…)

Comments are closed.