Nimuhorane Imana !

Inyaryenge ni Kagame utarigera avuga icyitwa FLN : iyo yikanze avuga abandi aliko ntaranibeshya ngo urulimi rwe rutsitare kuli FLN. We ntabwo atuvuga kuko azi neza ko ihwa rikomeye riri mu kirenge cye ari umutwe w’ingabo FLN. Ab’injiji zize n’inka zabira nibo biha kudupfobya, nabo aliko ntawabarenganya: kuba ari ukugerageza kwipakururamo ubwoba no kwikura mu isoni. Nka Ministre Anastase Shyaka we iyo yiha gupfobya imyambi ya FLN ntihagire n’umwe umutera amabuye, nawe siwe : none se wowe ufite so wakubyaye akaba afungiwe ibyaha bijyanye na jenoside, wavuga kundi gute ? Naho kwumva umwicanyi w’igitsimbanyi nka Jenerali Eric Murokore adupfobya ntawe byagombye kurakaza, kuko intozo za Kagame zose aba yarazogeje ubwonko, igihano tumuteganyirije ni kimwe. Mu by’ukuli inyeshyamba zikwiye kwubahwa, kubera impamvu nyinshi : 1) inyeshyamba igira indangagaciro naho umusoda wa leta akenshi aba yarogejwe ubwonko 2) inyeshyamba ntihutaza umuturage, niwe ikorera mu gihe iza leta zimuhonyora ; 3) inyeshyamba intege nke zazo nizo ngufu zazo, tuli bake iza leta ari ubushyo nibyo byiza tuzabacanga tutagaragara, bafite umurundo w’intwaro naho twe ni utunyafu gusa nibyo byiza tuzajya tubakubita batazi ikibakubise, bafite inzego n’amategeko naho twebwe wapi nibyo byiza twebwe nta kituzitira etc 4) inyeshyamba irangwa n’urukundo rw’igihugu kandi ikitangira igihugu naho iza leta akenshi zirwanira umuntu.

Innocent Biruka, 27/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

One comment

  1. MU RWANDA HARI URUBYIRUKO RWINSHI KANDI RUSOBANUKIWE UBURYAMIRANE BWAZANYWE NA FPR,UWAZA ASHAKA ABARWANYI YABABONA KUBWINSHI .

Comments are closed.