Nimuhorane Imana !

Muvandimwe Richard Sezibera, Minisitiri w’Affaires Etranges mu Rwanda… Eh ! Ntibakabeshye ngo ushinzwe « Affaires étrangères » ! None se, wowe n’amakipe yawe ibyo mukora byoooooose ko bigira ingaruka zikomeye mu buzima bw’abanyarwanda twese, abaruri imbere n’abaruri inyuma, ni gute mwabeshya ngo inshingano zawe ari « affaires étrangères ? Dore wa mugabo we wabaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango uhuza ibihugu bya Africa y’iburasirazuba kuva muli 2011 kugeza muli 2016. Mu bikorwa washohoje cyangwa wagizemo uruhare harimo kudindiza ibiganiro by’amahoro y’Abarundi ahubwo ugakaza intugunda zaranze u Burundi muli 2015-2016. Muvandimwe Richard Sezibera wagize uruhare mu igeragezwa ry’imipango myinshi yo kwica Président Petero Nkurunziza, none irebere uko tubanye n’Abashingantahe urebe n’ingaruka zose ku Banyarwanda n’Abarundi ! Ibyo uhoramo byose : kugambanira abanyarwanda ngo ibihugu byabahaye ubuhungiro bibahinduke ahubwo bibatange ; kubeshya hirya no hino ko mu Rwanda hishwe abatutsi gusa nk’aho abandi bari ibimonyo ; gushakisha amikoro cyane cyane imfashanyo n’impano z’ubutwererane mukoresha mwubaka ingufu za gisilikare, ibyo byose bikaba ari byo bituma shobuja Kagame yigira indakoreka akigira kagarara reka akivayo mu guhonyora abanyarwanda… Dore rero karakunaniye : kuva aho wicariye mu ntebe ya Luwiza Mushikiwanyu kuli 18 Ukwakira umwaka ushize, nta gihugu na kimwe duhana imbibi kiducira n’akari urutega. Imyifatire yawe ku Ubuganda, Uburundi na South Africa ahubwo iraza kudukururira icyorezo. Urikengere, wasanga intebe wicayemo Mushikiwanyu yarayisizemo uruhereko !

Innocent Biruka, 06/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

One comment

  1. SEZIBERA NI URUGERO RWIZA RW,ABARINDAGIYE KUBERA GUSHAKA INYUNGU MUBUTEGETSI BWA FPR BURIYA NTAMUNTU URI MURI UBU BUTEGETSI WAVUGA ATI MWAKOZE NABI GUFUNGA UMUPAKA !

Comments are closed.