mrcd

RUBANDA NTIRUHERANWA

Nimuhorane Imana !

Intambwe ya mbere yo gutsinda uyu mwicanyi utwicariye, ni ukwumva ko bishoboka, kuko utumva ko bishoboka atabasha kubiharanira. Bakundarwanda, bavandimwe, muli uru rugamba rwo gusezerera ikinyoma, ubusumbane, ubucakara, akarengane n’ihonyora-muntu mu gihugu cyacu, inzitizi nyamukuru ni ukwiheba kwa benshi muli twe. Uko kwiheba no guhebera urwaje, buri wese afite uko abivuga : muli rusange hari abanyarwanda benshi cyane batibona muli Kagame na système ye, aliko wagerageza kubahagurutsa bakagutera utwatsi, baba banagukundiye bakaza biguru-ntege ku buryo nyuma y’iminsi mike basubira ibubisi ukababura. Ni uko buri wese akagira urwitwazo : « jyewe na politike ntitujya imbizi », « jyewe nta muganda nabasha gutanga kuko mfite abantu mu kadomo », « jyewe ndi umuvugabutumwa sinabangikanya politike n’umulimo w’Imana », « jyewe ndakurikira rwose aliko akazi mfite ntikanyemerera kugira ibindi njyamo », « nimutishyira hamwe ntacyo muzageraho », « bariya bantu muri kumwe nta muzima n’umwe urimo », etc. Bavandimwe mbwabwize ukuri : Kagame tuzamutsinda kandi rwose si na cyera. Dore impamvu tuzamutsinda, yarashyekewe akomeza kutwirukaho none dore tugeze kuli terminusi. Nta handi twamenera rero nta n’ukundi byagenda, turamuhindukirana tumuce kubeshya ! Dore indi mpamvu : n’abanyarwanda bake bari bakimwita igihangange bamaze kwibonera ko système ya Kagame yamungiwe imbere nk’ikigori na nkongwa. Amaze kurimarima abahutu no guhindura ibirimarimae abasigaye, yadukiriye abacukacumu b’abatutsi none ubu ageze ku bakozi be b’ikubitiro. Ubuhezanguni bwa Kagame butubumbiye hamwe twese nk’inyabutatu nyarwanda iri ku ngoyi. Rubanda ntiruheranwa ; nimuve mu bwoba, ubutiku n’ubutati maze twese hamwe twandike amateka mashya.

Innocent Biruka, 07/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

9 comments

  1. Kagamé yamaze gutsindwa igihe yaterwaga na FLN i Nyabimata kandi abamuteye ntihagire uwo yica cyanwa afata mpiri. igihe yashatse gutera U Burundi agasanga amaso bayakanuye, igihe yafunze Victoire Ingabire na Diane akongera akabafungura, igihe yatangiye kwica abacikacumu, igihe yatangiye gufunga abakuru b’ingabo ze none akaba atagifite umuntu batangiranye urugamba rwo muri 1990,igihe yica abantu akabajugunya mu nzuzi yizera ko ingona zizabarya nyamara bakagera mu kiyaga cya Rweru abantu bakabona imirambo yabo,igihe yashatse kwica M7 hanyuma akabimenya. KAGAME rero murabona ko yatsinzwe kera ahubwo igisigaye ni ukumuturumbura mu Rugwiro.

    Bizagenda bite rero kugira ngo ibyo bigerweho vuba. Nkuko Biruta yabivuze mu nyandiko ye, abanyarwanda twese tugomba gushyira hamwe, ntihagire uba ntibindeba.

    Ntimukeke kandi ko azaturumbuka mu Rugwiro hadakoreshejwe ururimi yumva.Niyo mpamvu tugomba gushyigikira abo bose bashaka gukoresha ururimi yumva.

    Ntimukeke kandi ko ashobora kuba agifite ingabo. Ntazo kuko zikomeye hejuru nk’amase yo mu gihe cy’izuba. Niba hari abasirikari bamushyigikiye ntabwo barenze 10%.

    Ngaho rero nababwira iki.

  2. Ntabwo ari ngombwa kwo twese tujya mu ishyaka rimwe. Icyangombwa nuko buri wese ahaguruka agakora icyo ashoboye. Haba imyigaragambyo, cyangwa kumurasa, cyangwa gutanga udufaranga two gufasha abamurwanya.
    Urugero: impinduka yabaye muri Kongo kubera ko benshi kaoze ibishoboka, Kiliziya gatolika ntabwo yagiye mu ishyaka rya Kisekedi.
    Nkanjye Gahutu Remy sinumva ukuntu najya mu ishyaka rimwe na Nyamwasa wishe abavandimwe batabarika igihe yayoboraga DMI abaziza amazuru yabo. Kuko izuru ryanjye ntabwo naribagishije (chirurgie esthétique) nubwo narokotse, kandi n’abana nabyaye nararibaraze. Ariko gutera inkunga Sankara ryo ndabishyigikiye kuko we nta biganza byuzuye amaraso afite

  3. ariko abanyaNDUGA muransetsa cyane!! niko sha cya gihe FPR yicaga abanyaBYUMBA mwamariye iki abo BANYABYUMBA? bishwe nan’inzara, bwaki mu nkambi ya NYACYONGA mukanuye amaso. MWIBWIRAGA SE KO MWE BITAZABAGERAHO? kubona harabuze umunyaNDUGA wohereza imfashanyo mu nkambi ya NYACYONGA. None muti tuzarwanya kagame? ayi ayinyaaaa!!! ibigambo byo muravuga!!!!! UMUHUTU N’INDA rwarahiritse. MBESE abo bahutu barwanye intambara zingahe? batsinze se zingahe? niyo mwagifata muzakirwaniramo nkuko byagenze (KIGA/NDUGA) mukarwana nuko inyenzi zikabirukana. Muzagifata nibyo ARIKO muzongera murwane nuko inyenzi zize noneho zibamare.

  4. Nabonye umugabo witwa BIRUKA asebya abantu ngo bavuga “ngo ntibajya mu ishyaka ngo kuko bafite bene wabo mu kadomo”. Ariko uyu mugabo BIRUKA agomba kuba akabya cyane!! ushaka se ko nababandi barakotse bose kagame abica? amashyaka se ubu ari hanze amaze kuba angahe? arenga 200,sibyo? amaze se iki? kuki mutimenya koko? kamere y’abahutu cg abatutsi turayizi: INDA NINI KU BAHUTU.;uburyarya /ubuyoka ku batutsi….NONE WIBWIRA KO gushyira hamwe bishoboka kano kanya? IGIHE CYO GUTERA U RWANDA NTIKIRAGERA kereka ushaka kwiyahura. INTERNATIONAL GEOPOLITICS iracyari ku ruhandwe rwa kagame. Kagame aracyashyigikiwe cyane. NONE WATERA UNYUZE HEHE? Mbese ubundi uyu mugabo witwa BIRUKA niki yamariye abanyarwanda MU MASHYAKA ARIMO uretse kwirwa muri PHILOSOPHY y’amagambo ADATANGA umusaruro? sha abahutu mugira IBIGAMBO

  5. BIRUKA we kuki wibagirwa vuba cyane? amateka kuki uyibagirwa ugashyira imbere amagambo. Ngo kuki badatera u RWANDA? mbese bazatera bagere hehe nta BASE ARRIERE bagira? Reka nkuhe urugero: 1/FPR y’inyenzi : yafashijwe na UGANDA n’ibindi bihugu…..bafata RWANDA. 2/ BURUNDI HUTU: bafashe igihugu kubera TANZANIA .3/ MOZAMBIQUE: yirukanye abazungu kubera ubufasha bwa TZ n’ibindi bihugu baturanye. Ingero ni nyinshi Harya wampa urugero rw’abantu biyahuye bagafata igihugu? Mwebwe mufite iyihe BASE ARRIERE?

    1. Gutera U Rwanda ntabwo bizasaba base arrière cyane.Ubusanzwe intambara izatangirira imbere mu gihugu. Nubwo abazatera bazaturuka hanze, ntabwo bizabafata igihe kirekire kugira ngo babone aho bazashyira base arrière yabo.
      Naho abavuga ngo Kagamé aracyashyigikiwe cyane nkuko byari bimeze, abo baribeshya cyane. Ubuse birengagije ko abari bamushyigikiye cyane ari abashakaga ubukungu bwa RD Congo akaba yari ikiraro bambukiraho? Uwo bakoranaga yari Joseph Kabila.Ubu hariho undi Président.Muribuka impamvu Vital Kamerhe yasezeye ku mwanya w’ubuperezida w’Inteko Ishinga amategeko muri Congo, yapfuye iki na Kabila? Bapfuye ko Kabila na Kagamé bumvikanye rwihishwa mu kuzana ingabo z’U Rwanda muri Congo kwica impunzi z’abahutu.Ubu se Vital Kamerhe ni iki muri Congo?
      Ntabwo mvuze ngo ashobora guha base arrère abashaka gutera U Rwanda ahubwo ndashaka kuvuga ko muri make ibintu hose ubu byahindutse.
      Tubitege amaso.Naho ubundi ibijya gushya birashyuha kandi inkono ihira ku gihe.

Comments are closed.