REKERA AHO
 
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Iyicarubozo nta kamaro
Kuko ukuli kudafatika
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Uyu mubiri ni icyondo
Roho ikaba icyuma cy’inyundo
 
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Kujombajomba no gutobanga
Ntawe byongerera agaciro
 
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Imiborogo irakungura
Kandi irakungurira u Rwanda
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo

Amaraso si amazi amara inyota

Inyama ya muntu ni akataribwa
 
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Twese twabyawe n’ababyeyi
Kandi twaremwe mu ishusho ry’Imana
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Sigaho kugirira undi
Ibyo utakwifuza kugirirwa
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Iyicarubozo nta kamaro
Iyicarubozo rituka Imana
Kagame rekera aho
Abanyama nimuhoshe ibyo
Iyicarubozo nta kamaro.
Innocent Biruka, 10/05/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

2 comments

  1. Ndabasuhuje
    Nabasabaga ko mwazangereza buno bitumwa kuli Fln:Abahora bigamba ko bakomeye bazababwire Bati:Niba uli igiti kinganzamarumbo twe tuli Ashoka nto yiteguye kukugusha hasi
    Niba uli Goliyati nintwaro zintambara twe tuli dawidi nimpumetso itegure Gupfa: murakoze

  2. Ababaazi barabaga abantu bagiye kubamara!! fln nayo ikwiye kwinjiza abakinjaji nabo bakajya basimbuka bagatega maze bakabaga kuko ugusurira utamusurira akwita ikiburannyo!!!
    Muve mumishinyiko!

Comments are closed.