images

NAKIVALE NIMUHAGURUKE

Nimuhorane Imana !

Nk’uko Minisitiri Hilary ONEK ushinzwe ibiiza n’impunzi mu Bugande yabitangaje ku wa kane 28/03/2019, Uganda irasaba impunzi z’abanyarwanda gusubira iwabo. Mu mpamvu uyu Minisitiri ONEK atanga “mu izina rya Leta ya Uganda”, ni uko ngo “u Rwanda ari igihugu gitekanye.” Aragira ati : “u Rwanda ni igihugu gitekanye muli politike, impunzi z’abanyarwanda rero zigomba gutaha zikajya kuba iwabo, kandi ntituzemera ko hari bakomeza kugaruka… Hari bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda twakiriye none nk’aho bashimiye u Bugande ahubwo babaye abanzi b’iki gihugu”.

Nibutse ko uyu Minisitiri Hilary ONEK yashinzwe iriya Minisiteri y’impunzi muli Gicurasi 2013, ko kuva icyo gihe yagumye muli Leta ya Uganda adahinduriwe umwanya. Byumvikane rero ko ari nawe wari muli iyi Minisiteri ubwo mu Ukuboza 2014 impunzi z’abanyarwanda mu nkambi ya Nakivale zatewe  zigasenyerwa kandi zigakorerwa ibya mfura mbi, abarenga 30 bagacyurwa ku ngufu kandi benshi muri bo barapfuye. Reka twibukiranye uko byagenze icyo gihe : mu majoro abiri akurikirana 18-20 Ukuboza 2014, buri gihe guhera saa sita z’ijoro kugera saa kumi za mugitondo, impunzi z’abanyarwanda zatewe na Police ya Uganda iri kumwe n’abasilikare bambariye urugamba na bamwe mu bakozi ba OPM muri village na zone zituwe gusa n’abanyarwanda, ibyo bitero byakozwe n’abapolisi ba Uganda bagera kuli 200 n’abakozi ba OPM barimo uwitwa SENTAMU John Bosco akaba ariwe Commandant w’inkambi. Zone z’abanyarwanda zibasiwe cyane ni Juru, Kisura, Rugondo, Village ya Kigali na Kabazana.

Mu gihe u Rwanda na Uganda bari bamaze iminsi mu ntugunda, biratangaje ko inzirakarengane z’abanyarwanda bahungiye mu Bugande ari bo baba igitambo Kagame na Museveni biyungiraho ! Ese mama uku kugambanira impunzi z’abanyarwanda byaba ari ikimenyetso ko umushumba ushaje agize ubwoba bw’uko umushumba ugifite itoto yamuvuza amahiri ? Urwitwazo rwo ni rwa rundi : ngo “icyemezo mpuzamahanga cyo guhagarika ubuhunzi ku banyarwanda baruhunze hagati ya 1959 na 1998 kigomba gushyirwa mu ngiro nta mpamvu yo kugikerereza”, nyamara nta gihe gishize Museveni ubwe atangaje ko nta mpunzi y’umunyarwanda izamburwa ubuhungiro ! Ubwo rero ngo abatazatahuka mu Rwanda bazafatwa nk’abari ku butaka bwa Uganda ku buryo butemewe noneho inzego z’umutekano zibirukeho. Uko mbyumva rero : Kagame nk’umukinnyi w’igisoro wa kabutindi yaba aciye inyuma Museveni “akagusha neza” Minisitiri ONEK ngo afate iki cyemezo kandi akinyuze no muli Leta. Bavandimwe b’impunzi mu Bugande rero dore igikwiye : nimuhaguruke duterane inkunga mu rugamba rwo kwirukana Kagame na FPR ku butegetsi.

Innocent Biruka, 30/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

One comment

  1. Nta kundi byagenda usibye guhagurukira rimwe ubutegetsi bwa Kagamé bukavaho.
    Minisitiri ngo igihugu cy’U Rwanda kiratekanye muri politiki. Kugira ngo abantu badacyurwa ku ngufu rero ni uko U Rwanda rwakwinjira mu ntambara igaragara itari iyo mu magambo cyuangwa ibyifuzo. Igihe U Rwanda rwaba ruyirimo ntabwo byaba bigishobotse ngo abantu birukanwe ku ngufu.
    Niba rero koko Nyamwasa afite abasilikari muri Uganda ,nkuko bikunzwe kuvugwa, ngaho ni abahagurutse binjirire iyo za Byumba no mu birunga. Nibiba ngombwa bazahurire n’abo muri FLN i Kigali .

Comments are closed.