mrcd

KAGAME KOMEZA UTUBWIRE

Nimuhorane Imana !

Wari waratumenyereje gukungika mu nda ukagogora, none upfunduye umutiba w’amabanga ! Uzi ko mu umwiherero w’abagererwa bawe hari n’abazanywa gusa no kwumva akakuvamo, ngirango wiboneye nk’ukuntu Minisitiri Diane Gashumba agukwena ku mugaragaro ! Benshi mu bagererwa bawe baraguhaze, kumwe umuntu aryoherwa n’ibirunge akaza kubihurwa ku buryo yumva n’umwuka wabyo akadahwa. Muli uyu mwiherero rero niho uhisemo gutobora ukavuga. Ni byiza rwose. Nyuma y’imyaka 20 yose, uduhishuriye ko ari wowe wishe Sendashonga ukamutesha bato, abongabo nabo, kimwe n’abandi bana b’u Rwanda batabarika wagize imfubyi, mufitanye ikibazo kitazarangizwa no kubabwira ngo bashake igitabo cy’umuzungu runaka bamenye icyo ababyeyi babo wabajijije. Cyakora rero Kagame, uku gutangira kuvuga ni intambwe nziza. Komereza aho rero, tumiza inteko ngari y’abanyarwanda utubwire ukuntu nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Arusha kuli 04/08/93 winjije mu ibanga brigade terroriste ikayogoza igihugu cyane cyane umujyi wa Kigali mu rwego rwo kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ; utubwire impamvu utashakaga ubutegetsi busangiwe ; utubwire ukuntu wateguye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana n’abo mwafatanije icyo gikorwa ; utubwire impamvu nta mbabazi wagiriye abatutsi b’imbere kuko wari uzi neza ko urupfu rwa Habyarimana rukurikirwa n’iyicwa ry’abatutsi ; utubwire impamvu wabujije amahanga gutabara abatutsi ; utubwire impamvu aho gutabara abatutsi ahubwo winjije abicanyi bawe mu mitwe y’interahamwe. Shira icyo gihunga ukomeze utubwire, inyabutatu nyarwanda wahekuye, mu buntu n’ububasha bwayo ishobora kukubabarira.

Innocent Biruka, 11/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us