ob_33d0cc_img-6935

INTAMBARA YA LOUISE MUSHIKIWABO

Nimuhorane Imana !

Tubanze twibukiranye ko kuli 18/10/2016, ubwo abacamanza b’abafaransa Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux buburaga isuzumwa ry’idossier y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana muli urwo rwego bakumva umutangabuhamya James Munyandinda ushinja Paul Kagame ari nabwo bemeje ko uwari Minisitiri w’ingabo mu Rwanda James Kabarebe azabitaba bakabumvira hamwe. Icyo cyemezo cyateye Perezida Kagame umujinya w’umuranduranzuzi ahita yegera itsinda ry’abavoka b’abanyamerika Cunningham Levy Muse ngo bamukorere iperereza n’isesenguranyandiko ku uruhare rw’Abafaransa muli jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo tsinda ry’abavoka rero, kuli 21/10/2017, ryashyize ahagaragara raporo ya nyirarureshwa ishinja bamwe mu bayobozi b’abasivile n’abasilikare b’Abafaransa kuba baratije umulindi jenoside, iyo raporo aliko ikavuga ko hagomba kuba amatohoza yimbitse. Iyo ngirwa raporo y’abavoka b’abanyamerika rero yapfuye gusohoka ni uko Louise Mushikiwabo wari Ministre w’Ububabnyi n’Amahanga ahamagaza itangazamakuru maze si ukwifatira Abafaransa ku gahanga ! Mu magambo akarishye yavuze, hari aho yagize ati : « Dufite ibimenyetso bifatika byinshi, ndetse nyuma y’iyi raporo y’abanyamerika yasohotse ejobundi turakomeza, raporo zizaba nyinshi hari n’izindi ziriho zimaze igihe. Turifuza noneho gucukumbura neza abo twagiye tubonaho ibimenyetso ndetse bamwe n’impapuro zishobora kuzabafatisha zatangiye gukorwa zirahari. Iyi ntambara ntishobora guhagarara. Niba u Bufaransa bwifuza intambara yo guhakana uruhare rwabwo muli jenoside yakorewe Abatutsi, iyi ntambara tuzayirwana kuko twayiteguye imyaka myinshi cyane. » Nibutse ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, tariki ya 31 Ukwakira 2016 aribwo yari yashyize ahagaragara inyandiko ikubiyemo urutonde rw’abasirikare b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nguwo rero Luwize Mushikiwabo wagizwe Umunyamabanga mukuru wa Francophonie, ngicyo icyo atekereza ku Bafaransa, ngiyo intambara yiyemeje kurwana : kwemeza u Bufaransa jenoside yakorewe Abatutsi ikabahama. Icyo Kagame yamushyiriye i Paris ni kimwe : gukorana bya hafi na IBUKA-France, CNLG, CPRC n’andi mashumi ya Kagame bagakoresha ubukeca bwose bazobereye maze Abafaransa bakazajya gukanguka jenoside ya 1994 yarabahamye burundu.

Innocent Biruka, 26/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

6 comments

Comments are closed.