Stone-Town-monument-aux-esclaves-3FRD

IGISOBANURO CY’IMINYURURU

Nimuhorane Imana !

Paul Kagame numva ngo uri Perezida wa Repubulika ukaba wararahiriye kuba umubyeyi w’Abanyarwanda, Johnston Busingye numva ngo wize amategeko ukaba uri Minisitiri w’Ubutabera, Yohani Bosco Mutangana numva ngo wize amategeko ukaba uri umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Sam Rugege numva ngo waraminuje ukaba uri mwalimu w’amategeko, ukaba kandi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika y’u Rwanda.

Mwaha Abanyarwanda igisobanuro cy’iminyururu ku maguru mu Rwanda rwo muli iki kinyejana ? Dore ejobundi taliki ya 4 Mata, abayobozi ba FDU-Inkingi bakaba n’imfungwa za politike aribo Fabiyani Twagirayezu, Garasiyani Nsabiyaremye, Tewofili Ntirutwa n’abandi, bazanywe mu rukiko bataagataaga kandi babaandabaanda, kuko hejuru y’amapingo ku maboko mwabashyize n’iminyururu ku maguru. Iyi minyururu ni agakabyo n’akataraboneka dore uko ngana uku,  ije kandi ari nko gusoonga izi mpirimbanyi za demokarasi, kuko hadaciye kabili mugenzi wabo ahotowe, ndavuga inkingi Anselime Mutuyimana wishwe akulikira Bonifasi Twagirimana, Illuminata Iragena na Yohani Damaseni Habarugira.

Nyamara mwabyanga mwabyemera, iriya minyururu mu maguru ifite igisobanuro gihanitse ikaba kandi signature y’ubucakara mwimakaje mu muryango nyarwanda. Dore ibitabo by’amateka n’amategeko  biraduha urubanza rw’iminyururu mu maguru. Mu gihe cy’ubucuruzi bw’abacakara hirya no hino ku nkiko za Afurika, iminyururu mu maguru yari intwaro nyamukuru mu masoko n’amazu y’abacakara, kuko umucakara ataari umuntu yari ikiintu, kimwe n’uko mu maso yanyu umunyarwanda cyane cyane w’umuhutu atari umuntu ahubwo ari ikintu. Dore rero igisobanuro nyacyo cy’iyi minyururu, ni u Rwanda rw’Abanyarwanda uko rwakabaye mwataye mu munyururu.

Harya ngo utazemera ivanjili mwandikishije inkota nta n’ubwo azongera kwitwa umuntu bibaho ? Aha rero niho mutsindimwe ndabarahiye, kuko uutinyuka kuvutsa mugenzi we ubumuntu akamugira inyamaswa nawe ataba yiretse, bivuze ngo mwe ubwanyu mwiyatse ubumuntu muba inyamaswa umunsi mwiyemeje gufata bunyamaswa abandi bana b’abantu.  Ibi rero mwicare mwiteguye ko Abanyarwanda tuzabibabaza.

Innocent Biruka, 11/04/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

7 comments

  1. INKOTANYI ABANTU MUTAZIZI MUZI NGO NI ABANTU NABURIYA NI UGUTINYA AMAHANGA UBUNDI BARIYA ZIBA ZARABABAZE NKUKO ZABIGENZAGA MUNTAMBARA Y,ABACENGEZI (1996-1998) UWOZAKEKAGA GUKORANA N, UMWANZI HARI AHO ZAZANAGA UMUNTU MUNAMA ZIKAMUBAGA ABATURAGE BAREBA (MURI COMMINE YA RAMBA ZARABIKOZE MU 1996) NGO BAGIRE UBWOBA BAZITINYE !

  2. Banyarwanda,banyarwandakazi namwe mukorera amashyirahamye aharanira uburenganzira bwa muntu. Musome aya makuru mbonye mu kinyamakuru ,,abaryankuna.com,, hanyuma mubatabarize naho ubundi buriya butegetsi buratumaraho abantu.

    Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna” rikura ahantu hizewe ni uko Maj RWANDEMA n’abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR babarirwa muri za makumyabiri bamaze kuvanwa mu kigo cya Mutobo ku ngufu nk’abashimuswe, kandi batajyanywe ku mirenge bakomokamo nk’uko bayandikishije.

    Abo ni bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo baherukaga kwirukanwa ku butaka bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakaba baratangiye kugera mu Rwanda kuya 23 Ugushyingo 2018 babazanye ikivunga bavanywe mu nkambi za Kanyabayonga, Walungu na Kisangani,aho bari baregeranyijwe bamaze kubyumvikana na MONUSCO ndetse n’Umuryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Africa SADEC. Bababwiraga ko bategerereza muri izo nkambi mugiye hategerejwe ibiganiro na Leta y’u Rwanda birangira ahubwo babacyuye ku ngufu! Ubariye hamwe abari abasirikare n’abasivili bo mu miryango yabo,bose bageraga ku bantu 1600.

    Amakuru twamenye ni uko bahawe gahunda yo kwitegura gusubira ku mirenge bavukaho kuya 06 Werurwe 2019. Itariki igeze mu gihe buri wese yarimo yitegura kurira imodoka imugeza aho yavuze ko akomoka, ku buryo butunguranye,babwiwe ko batakigiye ko itariki yo kuva aho i Mutobo izagenwa n’igisirikari cy’u Rwanda RDF kuko kugeza ubu ngo babafata nk’abasirikare kuko ari nacyo cyabazanye kibahawe na Congo.

    Ku mugoroba wo kuri iyo taliki ya 6 Weruwre, abasirikare bikekwa ko ari abo mu ishami ry’iperereza (DMI) baraje batoranyamo abantu 7 barabajyana babamarana iminsi ibiri nyuma bagarura 4 barimo umusaza witwa KARANGWA .

    Bukeye bwaho ku italiki 07 Werurwe ba basirikare baragarutse batwara abandi 6 bo ntihagaruka n’umwe!

    Ku italiki 15 Werurwe 2019 abasirikare bongeye kuza batwara uwitwa HATEGEKIMANA Adrien na NDAGIJIMANA Cassien .Ntawamenye aho babajyanye n’icyo bagiye kubakoresha,gusa nabo ntibagarutse!

    Kuwa 21 Werurwe 2019 abo basirikare bongeye kuza batwara Major RWANDEMA Joseph wagerageje kwanga gupfa kugenda gutyo gusa, ariko baranga bamujyana ku ngufu! Batwaye kandi Umusaza KARANGWA (bari bajynye ku ikubitiro bakongera bakamugarurana n’abandi 4 ) . Uwo munsi kandi banatwaye uwitwa KARAMBIZI Jean Marie Vianney, KAMANZI Ezra, uwitwa JOVINE n’abandi bantu babiri !

    Aba bose ntawamenye aho bajyanywe, icyakora uwahaye amakuru Ijisho ry’Abaryankuna, yatubwiye ko bakeka ko baba barabajyanye kubakorera iyicarubozo cyangwa bakaba banabica burundu,kuko rwose batabajyanye ku mirenge bakomokaho!

    Abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo bagera ku 1600,bari gukurawamo umwe umwe

    Kugeza ubu KANAMUGIRE Ephrem uyobora ikigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kikabafasha gusubira mu buzima busanzwe,ntacyo yigeze atangariza bagenzi babo basigaye . Usibye uwo n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Madamu Seraphine MUKANTABANA ntacyo aratangaza. Ubwo yabakiraga bakihagera yatangarije abanyamakuru ko n’ubwo baje batabishaka ntawabariye n’urwara kandi ntawe uzaubarya!

    Kugeza ubu biribazwa aho abo bajyanywe n’icyo bagiye gukoreshwa! Haribazwa kandi igihe abo basigaye bazatahira bikayoberana cyane ko itariki bari bahawe imaze kurengaho ukwezi. Ikirushijeho gutera impungenge ni uko babwiwe ko bose bafatwa nk’abasirikare,kandi harimo n’abagore ndetse n’abana b’impinja!

    Abakurikirana murafatire hafi! Naho ubundi nibikomeza gutya barashira uruhongohongo,abandi baricwa n’umutima,dore ko bari barabanje kwerekwa igisa n’umutima mwiza n’urugwiro, naho ari ugusekana imbereka!

    CYUBAHIRO Amani

    Intara y’Amajyaruguru.

    1. Uribeshya cyane. Sankara ntabwo ari imbwa nkuko ubitekereza.Sankara ntabwo ari FLN, ntabwo ari MRCD. Yari umuvugizi wa FLN kandi hari abandi benshi muri MRCD bafite ubushobozi bwo kuba abavugizi ba FLN.
      Niba rero wumva wagombye gucisha make kuko urugamba rwo turarukomeje kandi aho bukera abaturage bararwirwanira .

      Icyo nasaba iyo Leta mpotozi ni ukudahirahira ngo bice Nsakara. Icyo nzi gusa ni uko bashobora kuzamunwesha utuzi twa Munyuza.

Comments are closed.