Nimuhorane Imana !

Kuko Sankara ari incike y’itsembabatutsi mwacuze nk’igicuruzwa

None ubwanyu mukaba mumwamamaje

Nimuve mu nzira rero dore twajya twahaguruka

Sankara ntakiri umwe turi ba Sankara miliyoni.

Kuko Sankara ari ikinege cyanegekajwe n’iyo nyangane

None ubwanyu mukaba mumubibye mu bantu nk’akabuto k’Imana

Ababyeyi b’i Rwanda bayiraye ho kandi baribaruka ba Sankara

Intwarane za rubanda rero ntiducitse amazi duhagaze bwuma.

imagesfdrsdses

Gahorane Imana Sankara watubereye itabaza mu mwijima

Uzahore uvugwa mu bato n’abakuze dore uri rubimburirangabo

Ungana Mandela la Lumumba, uzicazwe i jabiro utaramane n’indashyikirwa

Kuko ubuhanga, urukundo, ubwitange n’ubutwari byawe bitazigera bigereranywa.

téléchargementvgf

FLN mizero y’u Rwanda

FLN nyamwanga guhunga we

FLN shinga imizi ukomeze imijishi.

Maze wuse icyo kivi n’ubuvivi buzabivuge

Dore rero umugabwambere aratabaye

Ahasigaye ni ahacu bakundarwanda, ntwali z’u Rwanda

Ntitwabashije kumwimana uko bikwiye

Nimucyo twimane imihigo ye twimane kandi ikamba rye

Kandi bidapfa bidapfusha intsinzi irataha iwacu.

Innocent Biruka, 01/05/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

12 comments

  1. reka tuze tubice aho muri hose basha…….ubuse ntimuri mbarwa ra? mwa miserebanya mwe? iyo mbwa Rusebagina nayo turayifata mu kanya gatoya!!
    SANKARA we amabya ye turayotsa tuyahe imbwa.

    1. Uwiyita FPR/KIGALI,
      Wowe ho uri akanyenzi gaciriritse ntuzi iyo biva n’iyo bijya. Mbabajwe na nyoko waguhetse kuko iyo uzana imvugo nk’iyi mu ruhame uba wandagaza abakubyaye. Niba uri umuhungu kweri, fata ingabo witegure kuko tugiye kwatsa, kandi wabonye ejobundi mu Gisovu uko byagenze : n’abana bacu batatu baratunguka RDF ikiruka. Kuko ntabwo harwana igihagararo, ntiharwana imyambaro ntiharwana ibitwaro, harwana umutima. Ubwo rero abandi basore bakereye urugamba naho wowe uri mu ihonnyo, uramenye ejobundi ntuzumve boom ngo ujye gutira ikoti ugirango nyoko yarongowe nyabu !

  2. Iyo cancer yageze mu mubiri ntiwuvamo! Niba mwibwira ko fln yaranduwe burundu mwaba mwibeshya nkumuntu bahaye akanini kibitotsi ngo asinzire akibwira ko cancer yamaze kuyikira kandi buri munsi yiyongera!

  3. INYENZI NTIMUGIRA UBWENGE MWISHIMIYE IFATWA RYA SANKARA MWAGIZE SE NGO IFATWA RYE NI URUKINGO RW,INYENZI KUBURYO ZITAZONGERA GUTOBORWA N,AMASASU YA FLN ?

  4. Gusa jyewe kuva Sankara yatangira kuvuga kuko namwumvaga igihe cyose yabaga yavuze namugizeho reaction ebyili, 1) narishimye cyane kuko yavuze ibitarigeze bivugwa by’ukuri i Rwanda nta n’undi uzatinyuka kubivuga kugeza isi irangiye 2) natekerezaga mbabaye ko azicwa atageze ku byo yaharaniraga uyu munsi munyumve ntiyapfuye ariko azicwa rero RIP kuri afande Callixte Sankara.

  5. Ubutumwa Niyomugabo Nyamihirwa ageza ku banyarwanda nyuma y’ifatwawa rya Major Callixte Sankara.

    Ndabasuhuje basomyi. Ubwo nabonaga inkuru ya Ntamuhanga atanga ubutumwa bw’umwigisha we Nyamihirwa, byanyibukije ibaruwa umuvandimwe Nsabimana yandindikiye Nyamihirwa na Ntamuhanga igihe bari mu maboko y’ibirura kdi binyibutsa amagambo ya Yuliyusi Malema ashyingura umubyeyi we.
    Nanjye nk’umwigishwa wa Nyamihirwa nzinduwe no kubagezaho ubutumwa bwa bwe.
    Mbere na mbere icyo nababwira, abami ntibapfa, bahoraho, bari mu rukundo rw’ubwigenge. Niyomugabo n’abandi bajyanye nawe kubera gukunda kuba abo aribo ntibapfuye, turi kumwe, tugendana nabo tubumvira kdi dushyira mu bikorwa inama zabo.
    Ntibigeze bemera kugurwa cg kwigurisha ku bakoroni b’ubundi bwoko, ni ubwo bari babyemerewe. Twishimiye ko amazina yabo azandikwa mu gitabo cy’abadapfa, igitabo cy’abakora ibyiza.
    Koko rero gupfa si ukubora ariko kubora ni ugupfa. Niyomugabo mutabona ntiyaboze, araho kdi aravuga, azahora avuga kuko abami badapfa.
    Ubwo yariho atanga ikiganiro kuri imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda yagize ati.
    : Korohereza abashoramali b’abanyanyamahanga aho korohereza abenegihugu ni ukwiheba kubera ko kubaka igihugu byatunaniye. Uretse no gushora imari ni ukugurisha igihugu no kwemera gushimagizwa n’amahanga. Tekereza inzu yuzuye i Kigali nta y’umunyarwanda arimo. Ntabwo tubereyeho gushimwa n’amahanga. Twarabigerageje buri gihe birangira tugawe.
    Ikosa Rudahigwa yakoze ryo gutanga igihugu agiha abapadiri ryarangiye apfuye. Yabikoze yanga kwitanga ngo apfire igihugu ariko byarangiye apfuye. Igihugu ni indangagaciro ya nyuma.
    Papa yamwambitse impeta ariko byarangiye agawe. Abashoramari b’abanyamahanga n’abacanshuro. Bafite umukoresha wabo ariko ntibandutira umukene w’umunyarwanda. Icyo agambiriye ni ukwiteza imbere, we n’igihugu cye. Kuki ariwe ushyirwa imbere?
    Biraruhije kurwana urugamba rw’ubukene,ubujiji, urwango, ubumwe n’ubwiyunge wifashishije abacanshuro. Ese nibo twaba dufitemo ikizere kinshi? Mwakire neza ijambo rya Niyomugabo.
    Koko rero igihe abanyarwanda bari hanze bari bamaze kwiheba igihugu bagihaye abazungu bityo baba abakozi babo biciye muri jenosidi yizweho neza. Igihe abanyarwanda bari mu gihugu bari bamaze kwiheba, batwawe n’ishavu, igihugu bagihaye FPR bityo baba bagihaye abazungu bayimitse. Abari mu gihugu icyo bungutse ni ukugawa no kwicwa, abarokotse bagafungwa, bagahunga cg bagahonga. Abemeye guhonga ubu bari gushakwamo abanzi. Abemeye guhunga ubu nabo bari kohererezwa ibihararumbo byo kubicira iyo bahungiye cg abakarane bo kubayora ngo bitabe Kagame nk’uko birikugendekera abantu nka Nsabimana Callixte.
    Abarimo guhumbahumba utwarokotse, bayora nk’abayora ibishingwe barashaka gushimwa ariko bizarangira bagawe. Baranga kwitanga ngo bitandukanye n’ikibi ariko iherezo ryabo ni ukugawa detse harimo n’urupfu rubi.
    Bazamuwe mu ntera baranatungishwa ariko bizarangira bagawe.
    Ubutegetsi dufite mu Rwanda ni ubutegetsi bw’abashoramari badatinya no kuyishora muri jenosidi no gucuruza abantu, ni abacanshuro bagendereye inyungu zabo bwite n’iz’abatumye. ntitwabitegaho kurwanya ubukene, ubujiji cg urwango.
    Muri iki gihe umuvandimwe Major Nsabimana yitabye Kagame nkomeje kubona abantu bandika ibyo babonye.
    Uwitwa Ingabire Mariya Imakurata yavuze ko azasiba akazi akajya kumva urubanza rwa Majoro utarigeze ukora igisirikare. Mwibuke ko uyu muntu ari nawe wagereranyije Niyibikora Nikolasi na RTLM. Hari n’andi magambo menshi adakwiriye yavuze. Madame, urwego rw’umurimo uriho ntirukwemerera imvugo nkizo zitarimo ubwenge. Ngo uzajya gushungera Nsabimana! Ntaho uzaba utandukaniye ni izindi nkundarubyino zindi. Uzaba ugiye guhamba umutumba se cg uzaba ugiye kureba uko umututsi wahoze mu gihugu, agahonoka jenosidi asa!
    Nabonye uwitwa Mutumawurugo Mariya Karara agereranya Sankara ni umunyabinyoma w’umwanzi.
    Ndabona umusabira gutemberezwa u Rwanda akareba ibyiza birutatse nyuma agahabwa ijambo akazajyanwa ku Mahoro gucirwayo urubanza mu birori wibwira ko bizaruta ubukwe bwa Rayon Sport na APR. Uri umuswa urakanyagwa inka zikamwa. Wibagiwe kuvuga kumuzengurutsa izibitso zibitse imibiri y’abacu. Niba uri umukobwa mbabariye umusore uzagushaka. Ni uri umugore ntaho utaniye na bamwe b’abapfapfa.
    Niba uri umututsikazi abakubyaye ntibaseke ababyaye ibigoryi. Niba uri umuhutukazi abashinzwe kubahiriza itegeko rihana abafite ingengabitekerezo ya jenosidi yakorewe abatutsi rigahana abayihakana n’abayipfobya nibakore akazi kabo.
    Ndabona muri kutubwira Nsabimana Callixte, uriya ni umugabo, arabaruta, yabitabye, wa mugani nimumujyane ku mahoro mufungure urubanza.
    Mwibagiwe ko yize amategeko akiga gukunda u Rwanda, akiga kubona abe bashinyagurirwa bakicwa, ngaho niba muri abagabo nimumusohore. Yize adasiba kdi kdi ubumenyi yahashye yabusangije benshi babugotomeye nk’utomera ikivuguto cy’i Nyanza.
    Arabaruta, ari muzima cg yapfuye. Abami ntibapfa

  6. Our purpose at vape4style.com is actually to deliver our consumers along with the best vaping adventure achievable, helping them vape snappy!. Located in New York City and in business due to the fact that 2015, our company are a customized vaping warehouse store offering all forms of vape mods, e-liquids, pure nicotine salts, hull units, tanks, coils, as well as other vaping extras, such as batteries and outside chargers. Our e-juices are actually consistently fresh due to the fact that our experts certainly not just sell our products retail, however likewise circulate to local NYC outlets as well as deliver wholesale alternatives. This enables our team to continuously spin our inventory, supplying our consumers and also retail stores along with one of the most best supply feasible
    .
    Our experts are actually an unique Northeast Yihi supplier. Our company are also authorized suppliers of Poor Drip, Harbor Vape, Charlie’s Chalk Dust, Beard Vape, SVRF through Saveur Vape, Ripe Vapes, Smok, Segeli, Lost Vape, Kangertech, Triton and many more. Don’t find something you are looking for on our website? Certainly not a problem! Only let us know what you are actually searching for and we will definitely locate it for you at a inexpensive cost. Possess a concern about a certain item? Our vape professionals will be glad to deliver additional details regarding anything we market. Merely send us your concern or even contact us. Our team will rejoice to assist!
    If you are a vaper or even trying to get off smoke, you remain in the appropriate area. Want to spare some money present? Hurry as well as join our e-mail newsletter to receive unique nightclub VIP, vape4style rebates, promos and also free of charge giveaways!

    marina vape aqua pure shopping : pacha mama peach papaya coconut cream

Comments are closed.