Nimuhorane Imana !

Hasigaye rero iminsi ibarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe ngo wa munsi udasa n’iyindi ugere, umunsi twategereje tukarambirwa, isabukuru igira inshuro ya 25 y’itsembabwoko mu Rwanda. Umwami Kagame, akaba ari we mwami wenyine muli iki kinyejana ugifite ububasha bwo kwica no gukiza, umwami rero usumba abandi akaba n’intore izirusha intambwe, yararitse abandi bami b’isi n’ibikomangoma. Hari abarangije kwemeza ko bazaza barakabakaba icumi. Bamwe muri bo ukuza kwabo ntigutunguranye, basanzwe barayobotse cyangwa aribyo barafatanyije n’uyu mwami w’umushumi bimwe mu birari by’insigamigani bitakibarika yabaye mo. Twahera kuli Perezida Iddris Deby Itno wa Tchad na Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika yunze ubumwe, aba bagabo bombi ni abo mu bwoko bwa Zaghawa ifitanye isano ya hafi n’aba Toubous, biganje mu majyepfo ya Tchad no mu karere kose ka Darfour muli Soudan, ni abafana b’imena b’umwami Kagame bagashyigikira kandi cyane inzozi ze za empire hima. Abandi nka ba Perezida Patrice Talon wa Benin, Ibrahima Boubacar Keita wa Mali na Mahamadou Isoufou wa Niger nabo bagaragaje ubufana bwa Kagame kuva cyera. Igitangaje aribyo giteye inkeke n’abatabonetse kandi bari bategerejwe cyane, ahubwo muzitege ukuntu umwami azaba akanura anahekenya amenyo kuli uwo munsi, bizitwa ko ari intimba y’uko abatutsi bishwe nyamara ari ya malira y’ingona kuko abatutsi b’i Rwanda Kagame yabatanze abizi kandi abishaka, amaraso yabo niyo yubatse Kigali Convention Centre, niyo agura ziriya ndege akanishyura imiteto y’abicanyi bicaye i Nyarugenge. Nta mutegetsi duturanye uzahakandagira reka reka bose bararitsira. Nta Romeo Dallaire asigaye yicuza, nta Makoro yarasobanukiwe, nta Clintoni nta Blair uruhare rwabo rurazwi kandi nabo basigaye baterwa isereri n’imihigo ya Kagame. Bakundarwanda, nimuhaguruke tururasanire maze ku isabukuru ya 26 tuzabe twicaye iwacu kandi tubwizanya ukuli ngo duce iyi nzigo dusigire abana igihugu kizima.

Innocent Biruka, 02/04/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

3 comments

  1. TWESE TWIBONEYE KO KAGAME ATAKIGIRA UMUSHIGIKIYE MURI KANO KARERE IKI NI CYO GIHE CYO GUHAGURUKA TUKARWANYA INKOTANYI ZIKATUVIRA MUGIHUGU .

  2. Igiteye isoni nukubona hari abatutsi benshi birengagiza akaga n’ urwobo Kagame akomeje kubacukurira. Kagame kuri we Abatutsi baremewe kumubera ibitambo bimufasha kugera kubuzima bwa AbaStar we n’ umuryango we. Nicyo gituma yakoze ibishoboka byose kugira ngo habe Jenoside y’ abatutsi muri 1994 (Ihanura ry’indege, abetechnicien be bacengeye Interahamwe, kubuza ko ONU ihagarika itsembatsemba, ndetse akanga ko ni Inkotanyi zitabara Abatutsi igihe bari kwicwa, ….). Jenoside y’ abatutsi arayicuruza kunyungu ze bwite atitaye kungaruka iryo curuzwa zizazana mu Rwanda

    Ntiyahagaririye mu Rwanda, ahubwo yateje akaga abatutsi babaga muri Kongo, kuburyo ubu abenshi bari kuborerwa mu buhunzi (Kiziba). Nkaho bidahagije yagerageje guteza Jenoside iBurundi, asanga Abarundi bari maso kandi biteguye KUMUMESA, maze ibyo yarimo birapfuba, Umwicanyi Kagame amera nk’ ayambwa imoka wayikanga ikazinga umurizo.

    Ariko ntibizahagaririra aho. Nubwo yibagiwe uBurundi, hari Uganda kandi nayo ituwe na bena wabo b’abatutsi. Amakuru mfite nuko ubu ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ABAHIMA bangwe n’andi moko yo muri Uganda bityo habe Itsembatsemba ryabo! Kuri Kagame, abahima, abatutsi, abanyamulenge baremwe kumupfira kabone naho bamufashije kugera kubutegetsi. Muzaba mwirebera ikizava hagati ya Musveni na Kagame.

  3. UBUCURUZI BWA KAGAME BUGARAGARIRA BURIWESE KUKO UMUTEGETSI WESE UKOMEYE UGEZE IKIGALI AJYA KUMWEREKA URWIBUTSO KUGISOZI AZATANGE IMPAMVU YO KUBAJYANAYO YINDI ITARIYO KUBASABA UBUFASHA (NI UKUBACURUZAHO) !

Comments are closed.