mrcd

BANYARWANDA MWARIHANGANYE !

Nimuhorane Imana !

Mwihanganiye ibitutsi : kwitwa igicucu kandi uzi ubwenge, ukitwa ikigoryi kandi uri intyoza, ukitwa igipinga kandi wemera Imana, ukitwa imbwa kandi ntawe ugutunze, ukitwa impumyi kandi urikanuye, ukitwa umujyinga kandi uri umujyambere, ukitwa interahamwe kandi uri intama y’Imana, ukitwa umwicanyi kandi wararokoye abantu, ukaba umucakara kandi uri iwawe, ukaba umunyamahanga kandi uri i Rwanda ;
Mwihanganiye itekinika : ukabwirwa ko uri mu muvuduko w’iterambere ukikiriza kandi usama ubuyaga, ukabwirwa ko uri Singapour ukikiriza kandi urwaje bwaki, ukabwirwa ko warokowe jenoside ukikiriza kandi uwo ubikubwira ari we watanze abawe ;
Mwihanganiye kunyagwa ibyanyu : bakaguca indishyi mbonezamusaruro zishingiye ku busa, bakagusenyera ku maherere ukishyura cya gikoko ngo ni gateripirari, bakakwishyuza amadeni utariye ukaryozwa ibyo utazi, bagateza cyamunara ibyawe utaburanye ;
Mwihanganiye inkoni : ugakubitirwa mu maso y’umugore n’abana ngo ufite umwanda kandi ari ubukene, ugaterwa imigeri ya botine n’inkoramaraso y’umudasso ngo ntiwagiye mu kiriyo kandi wowe iminsi yawe yose ari ikiriyo, ugakubitwa na mudugudu ngo ntiwatanze mituweli kandi ari uko waciye ukubili n’icyitwa ifaranga ;
Mwihanganiye umunyururu : ugafungwa uzira amavuko utagira icyaha, ugafungwa uzira ibitekerezo byawe nyamara ab’ibikorwa by’ubuhonyozi bidegembya, ugafungirwa uwari ukugize ntacyo uzi yakoze.
Banyarwanda, bavandimwe, twatojwe gukubitwa umusaya umwe tugatega n’uwundi, aliko uyu muco ukwiye gucika i Rwanda, kuko kworora ubusumbane n’akarengane nacyo ari icyaha, kuko twese Imana yaturemye mu ishusho ryayo. Nimumenye ko mufite uburenganzira ntavogerwa, uwo ari we wese ushaka kububavutsa mumwiyame kabone n’ubwo yaba yitwaje itegeko rya Leta, kuko ubutegetsi ni ubwa rubanda kandi mbere na mbere Leta ni mwebwe.

Innocent Biruka, 20/02/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

14 comments

  1. NYAMARA UWABA ABISHOBOYE YASHIRAHO RADIO (KURI SHORT WAVE )IKANGURIRA ABANTU KUMENYA UBURENGANZIRA BWABO BAKAVA MUBUYOBE FPR YABASHIZEMO KUKO UMUNSI YABWIYE ABANTU ITI : MWESE MWIMANIKE ,MBONA HARI ABAHITA BIMANIKO NGO KUKO BYAVUZWE NA LETA BAFATA NK,IMANA YABO !

  2. IBIMVUGA SI UGUKABYA MURABISANGA MUBINYAMAKURU AHO ABANTU BAFASHE AMAPIKI BASENYA ZA ETAGE BIYUBAKIYE NGO KUKO NGO KUKO BYAVUZWE NA LETA YA FPR !

  3. Everytіng typed made a gгeat deal of sense.
    Howevеr, think abouut this, suрpoѕе you typed a catchier title?
    I amm not suggestіng your information isn’t solid., but supppose you ɑdded something t᧐ possibly get people’s attention? I mean BANYARWANDA MWARIHANGANYE !
    – ikizere.com is a little boring. You ouѵht to glanhcе at Үahoo’s front page and
    note hhoԝ thеy create news titles to grab people to clicқ.
    You might add a reⅼated video or a piic
    or two to grab readers interested about еverything’ve got to say.
    Just my oρinion, it would Ƅring yourr website a
    little livelier. https://palletrackingwarehouses.wordpress.com/2018/12/09/grosir-kaos-distro-anime-asli-kebenaran-tersembunyi-tentang-ini-terungkap/

  4. Great web site you have here.. It’s hard to find good quality writing like yours
    nowadays. I really appreciate individuals like you!

    Take care!!

  5. Excellent website. Lots of useful information here.
    I’m sending it to several friends ans also sharing in delicious.
    And naturally, thanks in your sweat!

  6. Thanks , I’ve just been searching for info about this subject for a long time and yours is the greatest I have discovered so far.
    But, what concerning the bottom line? Are you certain in regards to the source?

  7. Have you ever thought about publishing an e-book or
    guest authoring on other sites? I have a blog based on the same ideas you discuss and would love to have you share some stories/information. I
    know my subscribers would appreciate your work. If you are
    even remotely interested, feel free to send me an email.

Comments are closed.