hari_ahakiboneka_ihohoterwakwicwa

AMARASO Y’UMUKOBWA

Nimuhorane Imana  !

Tuzakira dute iyi mivumo bagaragu b’Imana ko ingoma ya Kagame iduhemuje ikaba idukururiye n’inkuba ahubwo ! Bari hehe abahannyi n’abakuru ngo batabare bakumire icyago ko katubayeho ? Umugome agize abo yicishije kalashnikovu, agize abo yicishe inyundo, agize abo yicishije ikiziliko mu ijosi, agize abo yicishije agafuni, agize abo yaburije irengero, agize abo yagaburiye ingona, agize abo yahambye mu buvumo ari bazima, agize abo yataye mu buroko ahatava izuba none bibagiraniwemo, agize abo yahahamuye bapfa bahagaze dore amaso yabavuye imutwe, none dore agize n’abo yicishije igihunga kimuhunga. Nk’uyu mubyeyi azize iki bagabo ba mama ko amaraso y’umukobwa yishyurwa cash, amaraso y’uyunguyu akaba ari irindi hwa rigiye mu kirenge cya Kagame kandi aliko no mu kirenge cyacu nk’abanyarwanda, kuko tworoye umugome n’aho tumuboneye dutindiganya kumuhangara ngo ave mu nzira abo atarica bazibereho ? Dore uyu mubyeyi yashizemo umwuka ahunga abishi bamwirukagaho bamuvuza amahiri, batanamugiriye ibambe kuko akuriwe kandi ahekeye u Rwanda, ni uko bamutera ubwoba kugeza aho agerageza gukizwa n’amaguru kandi yerera Mana y’i Rwanda koko ubu nihishe mu buhe buvumo ? Dore umugome sinzi ibyo abapfumu be bamuraguriye bucya mwene Ntibashishwa afunga imipaka n’Ubugande, ntiyanazirikana ko abanyarwanda benshi barya ari uko banyarukiye i Bugande cyangwa Ubugande bwadupfunyikiye. Ni uko ishumi ya shitani ati imipaka ndayidadira kandi ahubwo ndanarwana. None dore uyu mubyeyi, utagize ikindi cyaha akorera repubulika usibye kwishakamo agatege akandaara ajya gukubitiriza hakurya y’umupaka, iza Kagame zimutsinze mu nzira ku maherere, ari we ari n’uwo yari atwite inkota ibaye imwe. Mbese murasinziriye bahungu mwe ?

Innocent Biruka, 28/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

4 comments

  1. ABANYARWANDA UWABABYUTSA NI UWAZA ARWANA INKUNDURA(AKUBITA POSITION AKONGERA KU IKURIKIYEHO NI YO ATAGIRAHO AFATA) YABONA ABAZA KUMUFASHA KUKO TURAMBIWE IGITUGU CYA FPR .

  2. Abanyarwanda cyane cyane Abahutu bagomba kumenya ko aribo bagomba kwibohoza, ntabwo ari Abazungu, abagande cyangwa abakongomani bazatubohaza. Ntabwo dukeneye umugisha w’abandi bantu kugira ngo twibohoze. Ndashima cyane FNL kubera ko ari urumuri rwuko tugomba kwibohoza: inzira ni imwe kanadi tuzayigeraho nkuko abandi bayigezeho (Burundi, décolonisation). Ibitambo ntibigomba kuduca intege

  3. Greetings from California! I’m bored at work so I decided to browse your blog
    on my iphone during lunch break. I enjoy the info you present here and can’t wait to take a look when I
    get home. I’m amazed at how quick your blog loaded on my cell phone ..
    I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyhow, very good site! http://chipspainting.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=www.thinkrose.com%2F__media__%2Fjs%2Fnetsoltrademark.php%3Fd%3D918.network%2Fcasino-games%2F67-lpe88-lucky-palace-casino

Comments are closed.