ob_21a583_dispute

ABA BASHUMBA NTIBATURANGAZE

Nimuhorane Imana !

Ubusanzwe ikiranga ababyara, ni ukwicara bakina ububyara nyine ; aliko iyo bakundiranye bikaba mahire ababyara barabyarana ; iyo babyenze iminyagara bagahenerana bwo biba umwaku kuko ari izotanye baba baziranye imbere n’inyuma. Iyo ababyara babaye abashumba bwo biba ibindi ! Nk’aba bashumba bakuru bo mu Biyaga bigari rwose, uwabona umwanya uhagije akitegereza ikoronga ryabo yabisangamo icyitegererezo. Umushumba w’i Ntungamo ni igihumuza gitereye aho, ni ya ntare ikuze aliko igikwikiye ibikohwa kandi igishinyitse n’imikaka, ni ya ngona ihumirije nyamara bitayibuza gukacira no gukacanga ; umushumba wo mu Ruhango we ni ingangare y’umugabo akaba akamasa k’indwanyi, ni ya nsoresore yigerera ibihangange ikanigerezaho. Aba bashumba bombi rero jye ntawe nkezamo kuko ntawankamiye nta n’uwanshyingiye, aliko ikoronga ryabo rigeze n’aho ribuza inka gushoka rikazikerereza gutaha. Umushumba wo mu Ruhango aranyaruka akidoga ndetse agakora mu jisho umushumba w’i Ntungamo, ati wa gisaza we va mu nka nzirongoore zose dore ndacyabashije kuzirasanira. Ati va mu nzira ntawe uragira inka ata inkonda kandi nutindiganya umwakagara ndakwanzuranya usange iso mu birunga ! Umushumba w’i Ntungamo akihorera ati kura ibyo aho wa ngarisi we iyo ntakwigisha umuheto ngo nkwuzurize n’uruge ntuba waraguye iyo za Toro nka wa munenganenzi so, ati aho ukeka ko umunyiginya Rwigema amaze gutanga iyo ntakwerekera ngo nguhambirire uhindure umuvuno uba warigondeye ikinani ?
Ati utazi ikimuhatse ga ye ! Ese mwa bashumba mwe mwameshe kamwe mugashahurana bikagira inzira maze mukareka gukerereza abagenzi no kunkina ku mubyimba ! Bahungu mwe, nimujye i bwonko mutyaze ubwenge utanga abandi kubona uburyo n’ubugenge bwafasha aba bashumba kutwereka imbwa n’umugabo aratubera umuhizi wacu tumucanire uruti. Hagati aho twikomereze iyi safari tutarangajwe n’izi mpaca.

Innocent Biruka, 03/03/2019

Please Consider Supporting ikizerenews

 

Follow Us

19 comments

  1. I’ve ƅeen broᴡsing online more than 3 hourrs lately, yet I never discovered any
    fascinatіng articⅼe like yours. Ӏt is lovely valuе
    sufficient for me. In mу view, if alll site
    owners and bloggers maqde jᥙst rigһt content materiaⅼ as
    yoս did, the web will likely be a lot more helpful than eѵer
    before. https://hadiqatulnasuha.blogspot.com/

  2. BetAdvert – это партнёрская программа, благодаря которой вебмастера смогут зарабатывать на беттинг-трафике.

    BetAdvert продвигают ставки и сервис прогнозов на спорт.

    Сегодня BetAdvert предлагает комиссионные отчисления в 50% от покупок прогнозов.

    Вы слышали??? 50% комиссионных будет падать Вам на карман только потому, что вы будете гнать трафик на их сервис любым доступным способом (разрешенным на территории РФ).

    Как говорится в самой партнерке, то они работают по системе «Revshare».

    Подробнее как начать зарабатывать написано здесь

Comments are closed.